RFL
Kigali

Umwongereza watozaga ikipe ya Australiya yirukanywe azira gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni mu bana bato b'abahungu

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/01/2017 7:09
0


Stephen Gunn watozaga ikipe y’umupira w’amaguru muri Australia yirukanwe azira koherereza abana amafoto y’urukozasoni kuri SnapChat aho yiyitaga Sarah.Uyu mugabo akaba yakatiwe n'urukiko rwa Brisbane igifungo cy'imyaka itatu.



Stephen Gunn wari umaze imyaka ine atoza ikipe ya Australia, amakuru avuga ko hari hashize amezi agera kuri 18 yifashisha amafoto y’umugore wambaye ubusa (Sarah) kugira ngo ashuke abakinnyi bakiri bato b'abahungu. Kubw'icyo cyaha kimuhama, yahise yirukanwa mu ikipe y'igihugu yatozaga ndetse afatirwa ingamba zo kwirukanwa akava ku butaka bw'igihugu cya Australia.

Nkuko bitangazwa na Mirror, ku myaka ye 24 y’ukukure, Stephen Gunn yari agambiriye kurarura abana bo mu kigero cy’imyaka 14 na 17 nk’uko no muri mudasobwa ye hagaragayemo amafoto y’urukozasoni arenga 400. Abayobozi bo muri Australiya bakaba bagomba kwirukana Gunn agasubira muri Sotland nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Stephen Gunn abeshya ko ari umugore ku mbuga nkoranya mbaga. Amaze gushuka abahungu 7 aboherereza amafoto menshi ayacishije kuri SnapChat. Na none yakoresheje Messaging AP kit mu koherereza filimi z’urukozasoni ku bana bato bo muri Amerika ‘’grade 10’’.

Gunn wabaye mu ishyirahamwe rya ruhago igihe kitari gito, yatawe muri yombi ubwo yari akimara kwirukanwa mu mwaka w’ 2015. Ubwo yamurikaga mudasobwa y’akazi, umunyamabanga yatahuye amafilimi  y’abana y’urukozasoni muri yo. Polisi yaje kugaragaza amafoto arenga 446 na videwo 11 kuri mudasobwa 6 ndetse na  USBs harimo imwe yagaragazaga ihohotera rikabije ry’ abana.

Gunn yanditse ibaruwa isaba imbabazi kubw’imyitwarire ye avuga ati,"Nubwo byagenze bityo ariko ndicuza 100% ibyo nakoze." Ubwo Polisi yasakaga urugo rwe, Gunn yababwiye ko nta foto n’ imwe y’umwana uri munsi y’ imyaka 18 iba iwe. Umushinjacyaha, James Marxson avuga ko Gunn yerekanye ko yabikoranye ubushake kandi yabiteguye. Yongeyeho ko Gunn ashishikaye mu gukwirakwiza ibikorwa nk’ ibyo kuri Snapchat.

Stephen Gunn

Stephen Gunn yamaze kwirukanwa mu ikipe yatozaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND