RFL
Kigali

Umwana wafashwe yiba ‘gants’ za Etincelles FC yasobanuye uwazimutumye (Ijwi)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2017 15:12
11


Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 mu mukino wahuje Rayon Sports na Etincelles FC, ubwo byari bigeze ku munota wa 48’, byabaye ngombwa ko umukino uhagarara bitewe nuko umwe mu bana batoragura imipira yari yatwaye gants z’umunyezamu wa Etincelles FC.



Mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho, ikipe ya Etincelles FC yavugaga ko Rayon Sports ariyo yatumye umwana kwiba gants kuko ngo yabonaga ariyo mpamvu yabuze igitego mu mukino warangiye banganya 0-0 nk’uko Ruremesha yabibwiye abanyamakuru.

umwana

Manzi Octave ubwo yari yafashwe n'umusifuzi

Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports yavuze ko yababajwe no kuba ikipe ye yarabeshyewe mu bintu we atigeze abona. Nyuma yo kubona ko amakipe yombi atavuga rumwe ku kibazo cy’umwana wibye Gants, INYARWANDA yashatse kumenya icyo uyu mwana avuga ku kuba yaba amashusho n’amafoto bigaragaza ko yafashe gants akiruka agana mu rwambariro.

Mu kiganiro cy’iminota itatu n’amasegonda 56” (3m56s), Manzi Octave umwana wibye gants, avuga ko yazitumwe na kanyamayayi (ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports/Kit Manager) wamubwiye ko agomba gucunga abakinnyi bahuze akazifata akazishyira umugabo wari mu rwambariro.

Manzi avuga ko ubwo igice cya kabiri cyari kimaze gutangira, yavuye kunywa amazi asanga kanyamayayi wa Rayon Sports aganira n’undi mwana bakorana amubwira ko ngo najya kuba ari inyuma y’izamu rya Etincelles FC yaza kureba gants zirimo akazikuramo. Uyu mwana wari wategetswe gukora ibyo byabaye ngombwa ko atajya ku izamu ahubwo yisanga ku rundi ruhande.

Kanyamayayi yahise afata Manzi Octave amubwira ko agomba kujya inyuma y’izamu rya Etincelles FC akaza gukuramo ibintu biri mu izamu. “Ahita (kanyamayayi) ankurura umupira arambwira ngo duhinduranye n’umwana wari inyuma y’izamu kuko njye nari ndi kwa commiseur. Ahita ambwira ngo duhinduranye n’umwana uri inyuma y’izamu rya Etincelles, noneho ngo gants nzikuremo…Ntabwo yambwiye gants, yarambwiye ati mbikuremo..sinabyumva ko ari gants”. Manzi Octave

“Noneho hashize amasegonda macye nsubirayo kumubaza kuri banc de touché(ku ntebe y’abasimbura), arambwira ati ziriya gants uzikuremo.Ndagenda..Rayon Sports ishose umupira hanze mpita ngenda mpereza umuzamu umupira noneho mpita nkuramo za gants”.

Yakomeje agira ati: “Hari umugabo bari banyeretse wari wambaye ishati irimo umutuku n’umweru hari utubara tuvanze ngo ariwe nzihereza. Ndagenda uwo mugabo mpita nzimuhereza kuko ariwe bari bambwiye mpita ngaruka mu kibuga”.

Manzi akomeza avuga ko yahise ahinduranya umwanya na mugenzi we bita Jean Luc  kugira ngo ave inyuma y’izamu batahamusanga. Byabaye ngombwa ko Manzi agana hafi y’intebe y’abasimbura ya Rayon Sports ari naho abayobozi b’umukino baje kumufata bakajya kumuhata ibibazo.

Nk’uko uyu mwana abivuga ngo yaje kuvugisha ukuri agaragaza uwo yahaye gants, abashinzwe umutekano baramufata bemeranya ko umukino nurangira agomba kuzitanga.

Rwibutso Claver ushinzwe gukurikirana abana batoraga imipira ku kibuga avuga ko we kuri uwo mukino atari ahari  kuko ngo hari haje uwo bafatanya ariko ko yababajwe no kuba Manzi Octave yarakoze ibintu ahora ababuza kwijandikamo.

“Njyewe rwose aba bana mpora mbihaniza kugira ibindi bakora ku kibuga bitari ugutoragura imipira ariko ibintu Manzi Octave yakoze azabihanirwa ndetse ko anashobora guhagarikwa mu ikipe aba bana bahuriramo. Kuba umwana yarakoze ikosa yararikoze byararangiye kuko yarashutswe gusa nta kundi abanyarwanda batubabarire”. Rwibutso Claver.

umwana

Ubwo komiseri w'umukino yagaruraga Manzi Octave washakaga kujya iruhande rw'abasimbura ba Rayon Sports

Etincelles FC

Manzi bamutwara ngo ajye gusobanura aho yashyize gants za Rukundo Protegene umunyezamu wa Etincelles FC

Etincelles FC

Bagana ku rwambariro aho uyu mwana yari yashyize gants

Etincelles FC

Komiseri abaza abo yasanze ku muryango aho gants ziri

UMVA HANO UYU MWANA AVUGA UWAMUTUMYE IZI GANTS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • david7 years ago
    ark rayon sport yagorwa rwose ubu ni system ngo bayikureho amanota ark ukuri kuzajya ahagaragara ni hahandi
  • Joshua7 years ago
    Si ibyo gusa ahubwo baranigisha abana bato ubugegera!!! Sibyo rwose
  • DIDI7 years ago
    ubwo ninde uri bushinjwe? amategeko niyubahirizwe. Gusa bigaragara ko football yo mu Rwanda yamunzwe n'amarozi.
  • Gaga7 years ago
    ese ko mba numva Rayon mwayituniyeho ariyo ivana amarozi mu mazamu ari n'ababa bayashyizemo ubwo uba agomba guhanwa murumva yaba nde?
  • eto7 years ago
    Ferwafa yarikwiye guhagarika abantu bose bajya muri vestiaire hakajya hinjiramo staff technique,abakinnyi gusa ubundi bagaha police uburenganzira bwo gufunga vestiaire igihe amakipe arimo gukina akaba ari nayo iyifungura muri mi temps. Ubundi kuku Rayon ihora mu marozi na saison ishize mwibuke bajyaga gusenga Jabel agahagarara kuruhande? mwibuke amazi Fiston munezero yamenega azunguruka ikibuga cyose? Abanyamakuru babatahuye barabireka none bize ayandi manyanga.Nyamara abantu ntibadahanwa u rwanda ruzavugwa ko rukoresha amarozi mu mupira bituma nabakinnyi bata agaciro?
  • MAHORO Patrick7 years ago
    ariko niba gukina bibananiye babiretse bakihangira imirimo yindi. Amarozi ntakwiye muri sport rwose.
  • 010698181287 years ago
    Ariko Rayon n'amarozi yayo kuki batayica muri champion ahubwo ikareka gusiga ibara umupira w'igihugu koko?????? Igihe yahereye kweri ? Kuki buri gihe ibyo bibaho ariyo yakinnye????
  • Nac7 years ago
    Hhhh... Nonese ko muvugira Rayon ngo barayirengaya!!! Mugabanyije gufana mugashyira mu gaciro mukemera no gutsindwa sibyo byiza buriya. Ko bazitwaye c nubundi bahimba amarozi bikanga gutsinda. Mwagiye mwemera mukareka gusebanya ngo amarozi. Bravo kuri ETINCELLES YACU
  • Roger Milla7 years ago
    Ariko koko abanyafurika bazumva ryari ko amarozi ntacyo amaze muri football??? Ubu se koko iyo amarozi aza kuba akora kweli , ubu koko muri 2017 twari kubura ikipe n'imwe yo muri Africa yari kuba yaratwaye igikombe cy'isi ? Kuki se zidatwara icyo gikombe? Impamvu nta yindi ni uko mu mupira hakora ubuhanga na discipline apana ayo mahomvu y'amarozi. Niyo mpamvu amakipe ya africa atarenga umutaru. Yizera amarozi kuruta ubuhanga.
  • Tide7 years ago
    ubundi bantu bakoresha amarozi muri sport ko ntawe ndabona Arsenal cga Man U na Barca haruwo zigura???
  • Joliji7 years ago
    Ariko iyinkuru yerekanako umwana yavanye amarozi.lol hahahaha mwizamu rya etenseri





Inyarwanda BACKGROUND