RFL
Kigali

Umwaka w’imikino ntiwagenze neza kuri Habyarimana Innocent

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2017 9:15
0


Nubwo ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka w’imikino 2016-2017, Habyarimana Innocent umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC yemeza ko uyu mwaka w’imikino utamugendekeye neza nk’umukinnyi ku gite cye.



Habyarimana wageze muri APR FC aguzwe miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) agasezera ku ikipe ya Police FC, avuga ko kubura umwanya wo kwigaragaza muri APR FC byatewe n’imvune yagize akigera muri iyi kipe ya gisirikare ndetse n’ihindaguranya ry’abatoza ryaranze iyi kipe yambara umweru n’umukara.

“Iyi saison ntiyangendekeye neza. Ariko mu mupira w’amaguru murabizi contract haba hari byinshi biyirimo, ntabwo ubu nakubwira ngo nzava muri APR FC kubera ko ndacyari umukinnyi wa APR FC”. Habyarimana Innocent

Agaruka ku cyatumye umwaka w’imikino utagenda neza mu kibuga, Habyarimana yagize ati” Nahuye n’ibibazo byinshi shampiyona igiye gutangira ndavunika, igihe ntangiye gukina ndavunika. Nyuma yaho ikipe igiye ihindura abatoza biba ngombwa ko umutoza waje (Jimmy Mulisa) mu mikinishirize ye (Game-System) atanyibonyemo cyane kandi ibyo bibaho mu mupira w’amaguru, ndumva ari ugutegura umwaka utaha”. Habyarimana

Habyarimana Innocent watwaranye na Police FC igikombe cy’Amahoro cya 2015 kuri ubu agitwaye ari muri APR FC yagitwaye itsinze Espoir FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakinwe kuwa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Habyarimana Innocent yambaye umudali w'igikombe cy'Amahoro 2017

Habyarimana Innocent yambaye umudali w'igikombe cy'Amahoro 2017

Habyarimana Innocent (Iburyo) na mukuru we Bosco (iburyo) Umunyamakuru wa Azam TV

Habyarimana Innocent (Iburyo) na mukuru we Bosco (iburyo) Umunyamakuru wa Azam TV 

Habyarimana Innocent yemeza ko yabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagiye agira muri uyu mwaka w'imikino

Habyarimana Innocent yemeza ko yabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagiye agira muri uyu mwaka w'imikino

Habyarimana asohorera umupira mu mukino wa shampiyona wahuje APR FC na AS Kigali

Habyarimana asohorera umupira mu mukino wa shampiyona wahuje APR FC na AS Kigali mu mikino yo kwishyura

Habyarimana Innocent avuga ko nubwo umwaka wagenze nabi akiri umukinnyi wa APR FC kuko agifitemo amasezerano

Habyarimana Innocent avuga ko nubwo umwaka wamugendekeye nabi akiri umukinnyi wa APR FC kuko agifite amasezerano

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND