RFL
Kigali

Umutoza wa Nigeria yahawe iminsi 7 ngo abe yatangaje abanyamakuru bamwatse ruswa

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:10/02/2016 12:18
0


Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo muri Nigeria (SWAN) ryahaye umutoza w’ikipe y’Umupira w’Amaguru y’icyo gihugu, Sunday Olisseh, iminsi irindwi ngo abe yashyize ahagaragara abanyamakuru bamwatse ruswa ngo bajye bamwandikaho inkuru zibogamye.



Ku cyumweru, tariki ya 7 Gashyantare 2016, ku rubuga rwa You Tube hagaragaye amashusho agaragaza umutoza wa Nigeria avuga ko hari abanyamakuru atavuze amazina, bashatse ko abaha amafaranga ya ruswa ngo bajye bamwandikaho inkuru nziza gusa, nk'uko urubuga completesportsnigeria.com rubivuga.

Muri aya mashusho (videwo) kandi, Sunday Olisseh avuga ko hari abanyamakuru bageze n’aho bakora nk’aba agent bashaka ko bamwe mu bakinnyi, bifuzaga, bashyirwa mu ikipe y’igihugu.

Olisseh

Sunday Ollisseh yaba yaratswe ruswa na bamwe mu banyamakuru 

Mu itangazo ry’ibika bitanu ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino kuri yu wa kabiri rikaba ryarashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyirahamwe Andrew Abah, Sunday Oliseh yasabwe kugaragaza ukuri kw’ibirego yashinje bamwe mu banyamakuru ko bashatse kumwaka ruswa.

Kimwe mu bika by’iri tangazo kiragira kiti “ Twahangayikishijwe n’ibyavuzwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Sunday Ogochukwu Oliseh ko haba hari abanyamuryango b’ishyirahamwe ryacu (SWAN) baba baramwegereye bamwaka amafaranga ngo bajye bamwandikaho inkuru zibogamye ndetse abandi bakaba bashaka gukorera abakinnyi ngo abe yabahamagara mu ikipe y’igihugu kugira ngo bakorane business’’.

Ubuyobozi bwa SWAN, mu rwego rwo gukomeza ubunyamwuga no guca bitugukwaha yiganje mu nzego nyinshi z’ubukungu bw'igihug, burasaba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu kugaragaza amazina y’abo banyamakuru  bamwegereye mu minsi itarenze irindwi.’’

Umunyamabanga w’iri shyirahamwe yakomeje avuga ko aba banyamakuru bagomba kumenyekana cyane ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF)  ryashinje iry’abanyamakuru kuba ari ryo ryihishe inyuma yo kuba NFF itabona abaterankunga.

SWAN, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo muri Nigeria ryasabye Olisseh gutangaza aba banyamakuru mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo muri icyo gihugu.

Sunday Olisseh na Super Eagles, ikipe y’umupira w’amaguru ya Nigeria, atoza, basezerewe batarenze amatsinda mu mikino nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo CHAN, yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Mutarama-7 Gashyantare 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND