RFL
Kigali

Umusifuzi wasifuriye u Rwanda na Cote d’Ivoire arashinja FERWAFA kuba yaramuhaye ruswa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2018 7:44
6


Jackson Pavaza Umunya-Namibia wasifuraga hagati mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire ibitego 2-1, avuga ko mbere y’umukino bamwe mu bakozi ba FERWAFA bamwingingiye ruswa akababwira ko bidashoboka bityo ahita anatanga ikirego muri CAF.



Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru (NamibianSun), Jackosn Pavaza avuga ko mbere y’umukino abakozi ba FERWAFA barimo Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga mukuru, bamuzaniye igipfunyika cy’amafaranga ari muri 'Envellope Kaki'. Pavaza ngo yaje kubona ari amafaranga menshi ariko ko atigeze apfundura ngo arebe uko yayabara, nyuma ngo ni bwo yaje kubahakanira ababwira ko atarenga ku mategeko y’umwuga.

Aganira n’iki kinyamakuru cy’iwabo muri Namibia, Pavaza Jackson yagize ati” Amafaranga yari muri 'Envelope' ntabwo nigeze ngerageza kuyabara gusa yari menshi mu by’ukuri. Nahise mbabwira ko ntayemera na gato kuko ntajya nemera impano mbere y’umukino nk’uko amategeko ya CAF abivuga. Narabyanze mpita ntanga raporo muri CAF mbabwira ibyambayeho”. 

Jackson Pavaza avuga ko yanze amafaranga yahawe na FERWAFA

Jackson Pavaza avuga ko yanze amafaranga yahawe na FERWAFA

Si ubwa mbere uyu musifuzi areze amakipe n’ibihugu mu kumuha ruswa akayanga kuko muri Gicurasi uyu mwaka yavuze ko yahawe ruswa mu mukino wa Total CAF Confederation Cup wahuje Raja Cassablanca (Maroc) na Aduana Stars (Ghana). Uyu musifuzi kandi yongeye guhura n’ikibazo cya ruswa mu 2015 ubwo yasifuraga umukino Kabuscorp de Palanca (Angola) na El Merreikh (Sudan).

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA  na Ruboneza Prosper (Iburyo)

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA

Uwayezu Francois REgis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Uwayezu Francois REgis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) Perezida wa FERWAFA

Muri uyu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, Cote d’Ivoire n’ubundi yahabwaga amahirwe ni bo bafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku gitego cyatsinzwe na Jonathan Kodjia bitewe n’ikosa ryakozwe na Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi wahawe umupira wari uvuye kwa Haruna Niyonzima akananirwa kuwugenzura bityo Jonathan Kodjia aboneza mu izamu.

Igitego cya kabiri cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Max Alain Gradel ku munota wa 49’ ku mupira Eric Rutanga yateye Ombolenga Fitina akananirwa kuwugeraho bityo Gradel agahita yihindukiza agatera mu izamu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Néné5 years ago
    Ahubwo uyu musifuzi ni we ufite ikibazo. Kuki Ahura na ruswa kenshi. Arabeshya ntabwo abo bagabo babikora ikindi nuwamwumva yamuseka mu Rwanda nta ruswa ihaba ntagasebanye
  • 5 years ago
    ARIKUGIRANGO BABAFUNGESE
  • Philos 5 years ago
    Burya rero mbere yo gutanga ruswa muge munamenya uwo muhiya. Abanyanamubiye barakize, ndetse kurusha ibihugu bimwe bya europe. Biragoye ko umunyanamibiya yemera ruswa. Sinavuga ko batayirya ariko chance yo kuyirya ninkeya ugereranyije nabandi banyafurika. Cyane cyane ruswa nkiyo idatubutse.
  • ni pascal 5 years ago
    Into ntacyo byabagezaho niyompa ubakiribato dutuye ibyaro dutateze guterarimbere muri ruhago yacu
  • pascal nshimiyimana5 years ago
    Ntibakomeza ibyo nkatwe dukiribato ntacyo duzageraho
  • pascal nshimiyiman5 years ago
    Abana bibyaro niyo mpamva bizagorana kugirango turenge umutaru





Inyarwanda BACKGROUND