Umwana Organization for Tennis Development yateguye amarushanwa ya Tennis ku bana kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 18 (Christmas Junior Tennis Tournament), ayo marushanwa yatangiye ejo akazamara iminsi 4 aho ateganijwe gusozwa ku wa gatatu
Uyu muryango ufasha mu gutegura abana bakiri bato guhera ku myaka 5 kugeza ku myaka 18 kandi b’ ibitsina byombi aho babigisha gukina umukino wa tennis unabafasha gukura bakunda uwo mukino kugirango bazavemo abakinnyi b’ abahanga ku rwego rushimishije
Abana bari muri aya marushanwa bari byiciro bitandukanye by' imyaka
Aya marushanwa arimo kubera kuri sitade nto ahari ibibuga bya tennis ari mu byiciro bigera kuri 3, icyiciro cya mbere kirimo abana bari mu kigero cy’ imyaka 5 kugeza kuri 7, ikiciro cya kabiri kigahuza abana bari mu hagati y’ imyaka 7 na 12, naho ikiciro cya gatatu kigahuza abari hejuru y’ imyaka 12 kugeza kuri 18
Uburyo bakinamo bufasha abana beshi kuba babasha gukirira mu kibuga kimwe bitewe n’ ukuntu baba bagabanyijemo ikibuga utubuga duto kuburyo byafasha igihe hari ubushobozi buke bw’ ibibuga
Aya marushanwa aba asoza igihe abana baba bamaze botozwa mu gihe cy’ ibiruhuko aho abana bazabasha kwegukana imyanya ya mbere mu byiciro bitandukanye bazahabwa ibihembo kandi bagakomeza gukurikiranywa kugirango bazatere imbere
Abana bitabiriye imyitozo y' ibi biruhuko n' amarushanwa yo kubisoza ni benshi
Abatoza bose bakora akazi ko gutoza abana mu gihe cy' ibiruhuko
Iri rushanwa ryatangiye ku munsi w’ejo ku cyumweru saa cyenda z’ amanywa ariko akazasozwa hakinwa imikino ya nyuma ku wa gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2014
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO