RFL
Kigali

Umunyakenya Tallam James Cherittich niwe wegukanye Kigali International Peace Marathon 2016.

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2016 13:58
2


Umunyakenya Tallam James Cherittich niwe wegukanye irushanwa rikuru muri Kigali International Peace Marathon y’uyu mwaka wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yayo ya 12.



Uyu mugabo yirutse ibilometero 42 (Marathon) mu gihe kingana n’amasaaha abiri, iminota 19’ n’amasegonda atatu (2h19’03”).

umunyakenya Talam

Tallam James Cheritich (hagati) niwe wegukanye Kigali International Peace Marathon 2016

Ku mwanya wa kabiri haje undi munyakenya Kibet Rono kuko yakoresheje amasaha abiri iminota 19’ n’amasegonda 16” (2h19’16”) yewe yanakurikiwe na William Rutto Chebdi ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaaha abiri iminota 20’ n’amasegonda umunani(2h20’08”).

Kayiranga Theoneste niwe munyarwanda waje hafi kuko yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje amasaha abiri iminota 24’ n’amasegonda atatu (2h24’03”).

MARATHON

Ruvubi Jean Baptiste wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize, kuri iyi nshuro yatahukanye umwanya wa 13 akoresheje amasaha abiri iminota 31’ n’amasegonda ane(2h31’4”) aho yabanjirijwe na Dushimukiza Thomas undi munyarwanda ku mwanya wa 12 akoresheje amasaha abiri, iminota 30’ n’amasegonda 37”(2h30’37”).

Ruvubi

Ruvubi Jean Baptise wabaye uwa kabiri umwaka ushize

Mu cyiciro cy’abiruka igice cya marato kiba gihwanye n’ibilometero 21, umunyakenya Benson Kipruto niwe wegukanye igihembo nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 13” (1h4’13”). Ntirenganya Felix ni  umunyarwanda waje hafi muri iki cyiciro yaje ku mwanya wa 10 akoresheje isaha imwe iminota itandatu n’amasegonda 46” (1h6’46”).

Hakizimana John waje muri iri rushanwa nyuma yo gusoza icyiriyo cy’umubyeyi we , yaje ku mwanya wa 16 akoresheje isaha imwe, iminota icyenda n’amasegonda 21” (1h9’21”).

John

Hakizimana John waje muri iri rushanwa avuye gukura ikiriyo cy'umubyeyi we

Mu bari n’abategarugoli umunyakenyakazi Chemweno E.Jeruiyot niwe wegukanye umwanya wa mbere mu gice cya marato (42KM) akoresheje amasaha abiri, iminota 38’ n’amasegonda 12” (2h38’12”).Muri iki cyiciro nta munyarwandakazi witabiriye kuko mu bantu 10 bakinnye harimo umunyatanzaniya umwe abandi akaba ari abakomoka mu gihugu cya Kenya.

Muri iki cyiciro cy’abakobwa ariko biruka ibirometero 21 (21KM), Jeruto Anges niwe wegukanye irushanwa akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 28 (1h13’28”).

Uyu munyakenyakazi yakurikiwe n’umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wakoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 54’(1h13’54”).

Mukasakindi Claudette yafashe umwanya wa gatandatu mu gice cya marato akoresheje isaha imwe iminota 22 n'amasegonda 41"

Claudette






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette7 years ago
    Kuki mukivuga ko Ruvubi yabaye uwa 2 kdi yaribye? Ahubwo yarakwiyr no gufungwa
  • yvette7 years ago
    Muzatubarize impamvu umuntu nka RUVUBi wakojeje isoni urwanda umwaka ushize yongeye kwemererwa gu participant uyu mwaka, aho kugirango ahanwe anakwe ibihembo yatwaye muburiganya.





Inyarwanda BACKGROUND