Umukinnyi ufite amateka akomeye muri ruhago y’Isi Ronaldinho yemeje ko yinjiye muri Politiki.Ibyo ashyize imbere kuri gahunda ye ni ukugeza iterambere n’imibereho myiza ku baturage b’igihugu cye cya Brazil.
Uyu mukinnyi w’imyaka 38 y’amauko asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka ‘Brazilian Republican Party (PRB). Ronaldinho de Assis Moreira, wamenyekanye nka Gaucho, kuri uyu wa 20 Werurwe 2018 ni bwo yemeje ko yiyeguriye ikibuga cya Politiki nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru watumye asigara mu mitima ya benshi.
Ronaldinho waciye mu ikipe ya PSG na Bracelone yavuze ko muri uru rugendo rwa Politiki azaherekezwa n’umuvandimwe we ndetse n’umujyanama we wakunze kumuba hafi kuva yatangira gukina umupira akaba yitwa Roberto de Assis Moreira.
Ubwo yari mu birori by'isabukuru ry’ishyaka abarizwamo rya PRB yatangaje ko ashaka impinduka n’ubudasa muri politiki, avuga ko ikimugenza ari ibyishimo n’ubuzima bwiza bw’abaturage ba Brazil.
Ronaldinho yanditse amateka akomeye mu mupira w'amaguru
Mu kiganiro n’itangazamakuru yabivuze muri aya magambo ati “Nishimye kuba ndi umwe mu bagiye kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu.Nzanye ubudasa, ibyishimo n’ubuzima bw’abaturage batuye Brazil”.
Ishyaka abarizwamo rya PRB ryashinze imizi; rifite inkomoko mu rusengero rwa Evangelical Universal Church of the Kingdom of God, ryashinzwe muri 2005 n’umugabo witwa Marcelo Crivella, wanabaye umuyobozi w’uru rusengero ku rwego rwa Bishop.Iri shyaka ribarizwamo abayoboke bagera kuri miliyoni umunani ngo ni rimwe mu mashyaka yafashije Prezida uriho ubu kujya ku butegetsi.
Mu Ukwakira 2018 Ronaldinho ni bwo azatangira ibikorwa byo kwiyamamaza kwicara mu nteko. Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko Ronaldinho ashobora kwiyamamariza kuba Umusenateri cyangwa umudepite.
Ronaldinho yakanyujijeho mu mupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO