RFL
Kigali

Umunsi wa 23 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatatu Police FC yakira Gicumbi FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 11:05
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 nibwo shampiyona y’umupira w’amaguru yanzika hakinwa imikino y’umunsi wa 23 aho ikipe ya Police FC iraba yakira Gicumbi FC ku kibuga cya Kicukiro saa cyanda n’igice (15h30’).



Ni umukino umutoza Albert Mphandi azaba atoza ku nshuro ye ya kabiri kuva yahabwa Police FC kuko umukino we wa mbere yanyagiye Miroplast FC ibitego 3-0  hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona.

Police FC igiye guhura na Gicumbi FC, ikipe baheruka kunganya igitego 1-1 ubwo hakinwaga imikino ibanza. Icyo gihe Police FC yanganyije na Gicumbi FC ari nako yari yanganyije na Miroplast FC igitego 1-1.

Mu mukino wa Police FC na Miroplast FC uheruka kubera ku kibuga cya Kicukiro, Muzerwa Amini yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’) ku mupira yahawe na Mpozembizi Mohemmed. Ibindi bitego byatsinzwe na Songa Isaie (25’,44’) ku mipira yahawe na Muzerwa Amin (25’) na Mico Justin (44’). Songa Isaie yahise agira ibitego icyenda (9).

Mu yindi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, Sunrise FC izakira Bugesera FC i Nyagatare . Umukino wari guhuza FC Marines na Kiyovu Sport wimuwe kuko FC Marines ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi U20 bitegura gusura Zambia.

Undi mukino wasubitswe ni uwari guhuza Rayon Sports na FC Musanze kuko Rayon Sports magingo aya iri muri Tanzania aho yagiye gusura Yanga Africans mu mikino ya Total CAF Confederations Cup 2018.

Uwihoreye Jean Paul (3) azirikana na Niyibizi Vedaste

Kiyovu Sport iraruhuka umunsi wa 23 kuko yari kuzasura FC Marines 

Umunsi wa 23 uzakomeza kuwa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018 ubwo ikipe ya Etincelles FC izaba yakira AS Kigali i Rubavu mu gihe Amagaju FC afite Miroplast FC i Nyamagabe naho Mukura Victory Sport ikazaba yakira APR FC i Huye.

Dore uko umunsi wa 23 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018

-Musanze FC vs Rayon Sports FC (wasubitswe)

Kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018

-Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare, 15h30’)

-Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30’)

-Marines FC vs SC Kiyovu (wasubitswe)

-Police FC vs Gicumbi FC (Stade Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Kane tariki  17 Gicurasi 2018

-Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

-Amagaju FC vs Miroplast FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Mukura VS vs APR FC (Stade Huye, 15h30’)

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND