RFL
Kigali

Umunsi wa 22 wa shampiyona wimuwe mu gihe Amavubi nta mukino wa gishuti afite

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 8:58
0


Umunsi wa 22 wa shampiyona wari uteganyijwe kuva ku wa 24-26 Werurwe 2017 ariko siko bikiri kuko iyi mikino izakinwa kuva ku wa 31 Werurwe 2017 kugeza ku wa 2 Mata 2017.



Impera z’iki cyumweru turimo ni iminsi igenwa na FIFA ko amakipe y’ibihugu aba yakina imikino ya gishuti cyo kimwe n’ibihugu biba bishaka amatike abiganisha mu marushanwa mpuzamahanga.

Kuri ubu, imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda yari kuzakinwa mu mpera z’iki Cyumweru yigijweyo nyamara ubuyobozi bwa FERWAFA bbuvuga ko nta mukino wa gishuti u Rwanda rufite mu minsi ya vuba.

Dore uko umunsi wa 22 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs Amagaju FC (Sitade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 1 Mata 2017

*AS Kigali vs Mukura Victory Sport (Sitade ya Kigali, 15h30’)

*Bugesera FC vs Sunrise FC(Nyagatare, 15h30’)

*FC Marines vs Gicumbi FC (Sitade Umugande, 15h30’)

*Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 2 Mata 2017

*Pepinieres FC vs SC Kiyovu (Ruyenzi, 15h30’)

*Etincelles FC vs APR FC (Sitade Umuganda, 15h30’)

*FC Musanze vs Espoir FC (Sitade Ubworoherane. 15h30’)

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND