RFL
Kigali

Umunsi wa 20: Habimana Sosthene avuga ko azi imikinire ya Kiyo Sport azakira ku Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2017 7:05
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 ni bwo imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona itangira gukinwa aho amakipe azaba yesurana mu bice bitandukanye by’igihugu kuzageza ku Cyumweru ubwo FC Musanze izaba isurwa na Kiyovu Sport i Musanze. Habimana Sosthene utoza Musanze FC avuga ko Kiyovu azi uko ikina bityo azayitsinda.



Habimana Sosthene uheruka gutsinda SEC Academy ibitego 4-0 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, avuga ko nubwo baguye miswi mu mikino ibanza, ubu yamaze kwiga uko abasore bayo bakiri bato bakina. “Kiyovu ni ikipe nziza , twanganyije mu mikino ibanza. Ni ikipe ifite umutoza mwiza, turi kuyitegura kugira ngo turebe ko twayibonamo amanota atatu ku kibuga cyacu i Musanze”.Habimana Sosthene.

“Kiyovu ni ikipe ifite abakinnyi beza bakiri bato, abasore bihuta cyane. Mperuka no kureba umukino wabo banganya na Mukura, ndatekereza ko tuzayitondera kuko ifite abakinnyi bo mu mpande bihuta cyane, ifite hagati heza. Ni ikipe tutazasuzugura kuko yagiye itsinda amakipe akomeye nka AS Kigali, inganya na Mukura, tuzayiha agaciro”. Habimana Sosthene ubwo yari amaze kunyagira SEC Academy kuri sitade ya Kigali.

FC Musanze iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 29, nta gitego izigamye cyangwa ngo ikibazwe nk’ideni kuko yatsinze ibitego 19 ininjizwa 19 mu gihe SC Kiyovu itozwa na Kanamugire Aloys iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21, ifite umwenda w’ibitego icyenda (9) kuko yatsinze 21 bayinjiza 30 mu mikino 19 imaze gukina.

Ibrahim Koulibary

Ikipe ya Kiyovu Sport izaba ipima rutahizamu wabo Ibrahim Koulibary uheruka kubona ibyangombwa byo kuyikinira nyuma yo gusinyamo amezi atandatu

Mu mikino iri kuri uyu wa Gatandatu harimo uwo AS Kigali izakiramo Amagaju FC kuri sitade ya Kigali (15h30'), Pepinieres FC izaba yakira Etincelles FC, Kirehe FC yakire APR FC i Nyakarambi naho Espoir FC yakire Gicumbi FC i Rusizi.

Dore uko umunsi wa 20 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017

*AS Kigali vs Amagaju FC ( Stade ya Kigali, 15h30’)

*Pepinieres FC vs Etincelles FC (Ruyenzi, 15h30’)

*Kirehe FC vs APR FC (Nyakarambi,15h30’)

*Espoir FC vs Gicumbi FC (Rusizi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017

*Mukura Victory Sport vs Police FC  (Stade Huye, 15h30’)

*FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*FC Musanze vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND