RFL
Kigali

Umunsi wa 18 wa shampiyona uratangira Kiyovu Sport yakira Miroplast FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2018 15:48
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 nibwo hatangira imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’umupira w’amaguru, umunsi ugomba gutangizwa n’umukino Kiyovu Sport igomba kwakiramo Miroplast FC y’i Gikondo.Ni umukino ugomba kubera ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’).



Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko byaba byiza asaruye amanota atatu kuri Miroplast FC nubwo ngo utabyizeza abantu kuko ngo amakipe yose ari mu cyiciro cya mbere aba akomeye. Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo Kiyovu Sport yari imaze kunganya na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona. Cassa Mbungo yagize ati:

Mu mikino ibiri twigeze gukina mu mikino ibanza, twari dufite amanota 3/6. Ariko ubu dufite dufite inota 1/6, urumva ko atari byiza nubwo bitaraba bibi cyane kubera ko turacyafite imikino 13 yo gukina. Ubushize twatakaje umukino wa Rayon Sports badutsinda 2-0 ariko ubu twahakuye inota rimwe byanashobokaga ko twahakura atatu. Musanze FC yaje inaha turayitsinda, tugeze iwabo iradutsinda, twakinnye na Miroplast iradutsinda (2-1), tugerageje kwitwara neza ku mukino wa Miroplast urumva ko twaba dufite imibare iri hejuru kuruta iyo twagize ubushize.

Cassa Mbungo yakomeje agira ati “Dushoboye kubona amanota kuri Mirolplast FC, urumva ko ku manota icyenda (9) twaba dufite amanota menshi kurusha uko twari duhagaze mu mikino ibanza. Urumva ko ntabwo turatakara. Gusa, ntabwo wabara umukino utarakina, imikino ntabwo isa uretse ko mu manota unganya ukabona rimwe, watsindwa ukabona ubusa watsinda ukabona atatu. Imikino yaba ari Rayon Sports yaba ari Miroplast FC tugomba kuzifata twitonze kugira ngo turebe ko twakomeza kuzamura umubare w’amanota”.

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 4 n'amanota 29 mu mikino 17

Umunsi wa 18 wa shampiyona uzakomeza kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 ubwo amakipe nka Etincelles FC izaba isura Mukura Victory Sport, Amagaju FC yakire Police FC, Rayon Sports izakira Bugesera FC mu gihe  FC Musanze izaba yisobanura na Kirehe FC kuri sitade Ubworoherane. Nta gihindutse, uyu munsi wa 18 wa shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018 hakinwa imikino ibiri (2) irimo uzahuza AS Kigali na APR FC kuri sitade ya Kigali mu gihe FC Marines izaba yakira Gicumbi FC.

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

Umunsi wa 18 wa shampiyona 2017-2018:

Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018

-Kiyovu Sport vs Miroplast FC (Stade Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018

-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h30’)

-Amagaju FC vs Police FC (Nyamagabe, 15h30’)

-Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Musanze vs Kirehe FC (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018

-AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND