Kuwa Kabiri tariki 8 Werurwe 2017 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, umunsi n’u Rwanda rwizihiza cyane harebwa ibyagezweho n’umugore hanarebwa ibibura kugira ngo akomeze atere imbere. Muri urwo rwego, kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Kamonyi byari biteganyijwe ko ikipe yabo ikina na AS Kigali ariko umukino ntiwarangira kubera imvura
Ni umukino wari umwe mu bikorwa bitandukanye byabereye muri aka Karere birimo nk’igice abali n’abategarugoli bamuritse ibyo bagezeho (Imurikagurisha) ndetse abayobozi batandukanye bagiye bagira ubutumwa batanga bugamije iterambere ry’umugore w’umunyarwanda n’isi muri rusange.
Ku bijyanye n’uyu mukino, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari bateguye uyu mukino uhuza ikipe ya Kamonyi FC na AS Kigali amakipe ahora ahanganye muri shampiyona mu rwego rwo kwerekana ko umwali n’umutegarugoli ntaho bahejwe kuko na ruhago bayiconga.
Gusa ku bw’amahirwe macye uyu mukino wakinwe iminota icumi (10’) mbere y'uko imvura igwa amazi akuzura ikibuga cya Kamonyi, ababishinzwe bagahita bemeza ko uyu mukino usubikwa. Ikipe ya AS Kigali yakinaga uyu mukino nyuma y’isezererwa burundu rya Nyinawumuntu Grace wari umutoza wayo, kuri ubu ikaba itozwa na Mbarushimana Shabani wahoze ari umwe mu batoza bungirije muri AS Kigali (Abagabo).
Nyuma y'aho Umujyi wa Kigali usheshe amasezerano wari ufitanye na Nyinawumuntu Grace, bamwe mu bakinnyi bahisemo kuba batakomeza gukinira iyi kipe adahari, bahitamo kuyivamo ari nabwo ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kugura abandi bakinnyi bakomeza kuyongerera imbaraga mu kibuga.
AS Kigali yahagurutse kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo igana ku Kamonyi
.............Mu nzira bagenda
Bageze mu karere ka Kamonyi ahari kubera ibirori muri rusange
Abari bari kumwe n'ikipe barimo n'umutoza basesekara ku butaka bwa Kamonyi
............Bamaze kugezwa mu byicaro
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Abagore bagiye bagaragaza aho bavuye n'aho bageze
Abatuye akarere ka Kamonyi bamurika ibyo bagezeho bigizwemo uruhare n'umugore
AS Kigali bishyushya
AS Kigali yari yiteguye guhatana na Kamonyi FC bahora bahanganye muri shampiyona
Amakipe yombi asuhuzanya
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakapiteni n'abasifuzi b'umukino
11 ba Kamonyi babanje mu kibuga
Abayobozi batandukanye basuhuza amakipe yombi
Imvura yahise igwa ikibuga cyuzura amazi
Abakinnyi bagerageje gukuramo amazi biba gukora ubusa, umukino urasubikwa
Photo-Credit: @CityOfKigali
TANGA IGITECYEREZO