RFL
Kigali

Umukino wa Singida United na Jan’gombe wasubitswe Kambale yamaze kubona igitego

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2018 7:17
0


Umukino wahuzaga Singida United na Taifa ya Jan’gombe wahagaze bamaze gukina iminota 45’ bitewe n’imvura ikabije yagwaga mu gihugu cya Zanzibar. Gusa rutahizamu Kambale Salita Gentil wahoze muri Etincelles FC yari yamaze kubona igitego ku munota wa 30’ w’umikino.



Uyu wari umukino wa kabiri Singida United yakinaga mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2017. Ni umukino wahagaritswe n’imvura ariko Singida United ikaba yari yamaze gutsinda ibitego 3-1. Uretse kuba Kambale Salita Gentil yari yamaze kubona mu izamu, ibindi bitego byatsinzwe na Mundia Lubinda (24’) na Kiggi Makasi (45’). Igitego cy’impozamarira cya Taifa ya Jan’gombe cyatsinzwe na Metab Viblo ku munota wa 26’.

Amakuru dukesha Kazungu Claver umunyamakuru ufite uburambe muri siporo yo mu karere unaherereye muri Zanzibar, yabwiye INYARWANDA ko abasifuzi bafashe umwanzuro ko umukino usubikwa ukaba uzakomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2018 bakazakina iminota 45’ yari isigaye mu mukino uzakinwa saa saba n’iminota 30’ ku masaha ya Kigali (13h30’).

“Kubera Imvura yaguye igice cya mbere kirangiye. Umukino wasubitswe Singida United ifite ibitego 3-1. Izongera gukinwa ejo saa saba n’igice (13h30’) ku masaha yo mu Rwanda”. Kazungu Claver

Muri uyu mukino, Danny Usengimana ntabwo yabanjemo kuko yabanje mu mukino batsinzemo Zimamoto FC bityo amakuru ava muri Zanzibar aho bari akaba avuga ko bari bamuruhukije kuko bafite undi mukino kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018. Rusheshangoga Michel na Kambale Salita Gentil bari babanje mu kibuga.

Imvura yabaye nyinshi bamaze gukina iminota 45'

Imvura yabaye nyinshi bamaze gukina iminota 45'

Dore abakinnyi 11 ba Singida United babanje mu kibuga:

Manyika Peter JR (GK, 18), Rusheshangoga Michel 22, Shafiq Batambuze 6, Juma Kennedy 15, Maliki Antiri 3, Yusuf Kagoma 21, Yahya Mudathir 27, Kaseke Deus 7, Kambale Salita Gentil 9, Lubinda Mundia11 na Kiggi Makasi 4.

Mundia Lubinda watsinze igitego cya mbere cya Sindida United

Mundia Lubinda watsinze igitego cya mbere cya Singida United

 Yahya Mudathir kapiteni wa Singida United

Yahya Mudathir kapiteni wa Singida United

Abakinnyi ba Singida United barimo Danny Usengimana bashagaye Hans Van Der Pluijm umutoza wabo wagize isabukuru

Abakinnyi ba Singida United barimo Danny Usengimana bashagaye Hans Van Der Pluijm umutoza wabo wagize isabukuru y'imyaka 69 amaze avutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND