RFL
Kigali

Umukino wa Rayon Sports na Police uzabera i Nyamirambo nyuma y’uwa AS Kigali na AS Muhanga

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:28/04/2016 18:53
3


Umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona wagombaga guhuriza Rayon Sports na Police FC ku kibuga cyo ku Kicukiro wimuriwe kuri Sitade ya Kigali y’i Nyamirambo ukaba nyuma y’umukino AS Kigali izakiriramo AS Muhanga kuri uyu wa gatandatu.



Byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakirira Police FC kuri Stade ya Kicukiro (ikibuga Police FC  isanzwe yakiriraho imikino yayo)  kuko Rayon Sports yari yabuze ikindi kibuga yakwakiriraho uwo mukino.

Umukino wa Rayon Sports wari washyizwe ku Kicukiro kuko Stade Amahoro itari kuboneka kuko iri gukorerwaho ibikorwa bya Minispoc mu gihe kuri uyu munsi wo ku wa gatandatu, indi sitade Rayon Sports isanzwe yakiriraho imikino yayo (Stade ya Kigali) AS Kigali izaba yahakiriye AS Muhanga.

Nyuma yo gusanga Stade ya Kicukiro ishobora kuba nto ugereranyije n’umubare w’abafana benshi bashobora kwitabira umukino wayo na Police FC, Rayon Sports yasabye kuba yakinira umukino wayo kuri Stade ya Kigali y’i Nyamirambo icyakora igakina nyuma y’umukino wa AS Kigali na Muhanga.

Umuyobozi Ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bwana Albert Mwanafunzi yahamirije ikinyamakuru Kalisimbi ko koko Rayon Sports yabasabye guhindurirwa ikibuga.

Mwanafunzi Albert yagize ati “Ni byo Rayon Sports yasanze stade ya Kicukiro yagombaga kwakiriraho ari nto, ni ko gusaba stade Amahoro na stade ya Kigali. Ubwo duheruka, bari mu biganiro n’Umujyi wa Kigali’’. 

Biravugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana na AS Kigali uburyo bazagabana amafaranga ndetse, nkuko ikinyamakuru Kalisimbi gikomeza kibivuga, ibiciro bikaba byamaze kongererwa aho itike ya make yo kwinjira kwinjira ku kibuga yashyizwe ku mafaranga ibihumbi bibiri mu gihe andi azaba agura ibihumbi bitatu ndetse na bitanu.

Abafana ba Rayon Sports basanzwe ari benshi bashobora kuzura bakarenga ikibuga cya Kicukiro

Uyu mukino ukaba uzatangira ku isaha y’I saa kumi n’ebyiri  nyuma y’uwa AS Kigali izab yakiriye Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016.

Rayon Sports iri ku mwanaya wa 2 aho ifite amanota 39 mu gihe Police FC bizaba bikina kuri uyu munsi wa 20 wa shampiyona yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 32 icyakora Rayon Sports ikaba igifite umukino w’ikirarane n’ikipe ya Ettincelles

 APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu buryo bw’agateganyo aho ifite amanota 44 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35 ikurikiwe na Mukura VS iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35 na yo.

Uretse Rayon Sports izakira Police FC kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’umukino wa AS Kigali na AS Muhanga uzatangira  ku isaha y’i saa cyenda n’igice, Amagaju FC azakira Bugesera FC i Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi.

APR FC iyoboye urutode rwa shampiyona izaba yasuye Rwamagana City ku kibuga cya Police i Rwamagana mu gihe Sunrise izakira Mukura VS kuri Stade ya Rwamagana na ho Gicumbi FC ikazakirira a Ettincelles FC ku kibuga cy’i Gicumbi.

Marines FC yo izakira SC Kiyovu kuri Stade Umuganda mu gihe Musanze FC izakinira na Espoir FC ku kibuga cy’i Nyakinama i Musanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndwanyi simeon7 years ago
    Amafaranga ibihumbi bibiri(2000frw)ni meshi guda stade regional de Kigali ishobora kuzuzura ariko
  • ukwibishaka 7 years ago
    reyon turayikubita 3:1 abareyo bihangane kabisa
  • niwerugero joseph7 years ago
    dumufana wa Rayo spor turayisaba gutsinda APR ubundi tukaba muri parandizo%





Inyarwanda BACKGROUND