Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura na Heroes FC mu mukino wa gishuti ufasha iyi kipe yambara ubururu n’umweru kuba yakomeza kwitegura umukino ifitanye na Mamelodi Sundowns kuwa 18 Werurwe 2018. Uyu mukino ntiwabaye kubera imvura.
Wari umukino wari gufasha Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports kuva yatyaza abakinnyi azitabaza ahura na Mamelodi Sundowns, ariko imvura yaguye mu mujyi wa Kigali yatumye umwanya wari gutuma bakinira ku kibuga cya Nzove utaba uwabo kuko yaguye kugeza mu masaha y’umugoroba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ivan Minaert yavuze ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizera ko Mamelodi Sundowns itazapfa kubatsinda mu buryo buyoroheye kuko ngo na Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kuyikuramo. Ivan Minaert yagize ati:
Umukino ntiwabaye kubera ibibazo bitaduturutseho nk’abana b’abantu ariko dukomeje imyiteguro nk;uko bisanzwe. Twakoze akazi ko kwiga uko ikipe twahuye ikina kandi nizera ko tuzajya muri Afurika y’Epfo tutagiye gutsindwa. Ikipe yanjye imeze neza kuko mu mikino itatu iheruka twagaragaje ko duhagaze neza, turacyasabwa gukora. Uyu munsi twafashe umwanya twiga uko twitwaye mu gice cya mbere dukina na Mamelodi, turacyari gukosora kandi nizera ko tuzakora ibishoboka tugatsinda.
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Ivan Minaert avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bafite ubushake kandi ko babizi ko mu gihe baba bakuyemo Mamelodi Sundowns hari icyo byazamura ku mateka yabo kandi ko ari ibintu bishoboka.
Nahimana Shassir ukina asatira izamu , biteganyijwe ko atazajyana n’ikipe muri Afurika y’Epfo bitewe n'uko asa n'aho yanze gukora imyitozo mu buryo abatoza batazi kuko na Ivan Minaert atashatse kubigarukaho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru. Abajijwe n’abanyamakuru ku kibazo cya Nahimana Shassir wari mu Nzove yicaye adakina, Ivan Minaert yagize ati”Nta kibazo.Ntacyo nabivugaho”.
Imyitozo yabaga Nahimana Shassir yicaye hejuru areba
Mu bantu bazaba batari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports, harimo Nkuzingoma Ramadhan umutoza w’abanyezamu kuko nta byangombwa by’inzira yo mu kirere (Passport) afite kugeza magingo aya nk'uko Itangishaka Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports yabyemereye abanyamakuru.
Ubwo Rayon Sports yajyaga gusura LLB i Burundi, byabaye ngombwa ko Nkunzingoma Ramadhan na Jeannot Witakenge bagiye n'inzira y'ubutaka. Gusa ngo Jeannot Witakenge yamaze kubona ibyangombwa hasigaye Nkunzingoma Ramadhan.
“Hari Ramadhan na Jeannot, Ramadhan ni we utarabibonye ariko Jeannot we byarabonetse twamwakiye passport. Ramadhan we ntabwo azagenda kuko ntarabona Passport, ntabwo birakunda”. Itangishaka Bernard
Biteganyijwe ko ikipe y’abakinnyi 18 kongeraho abazaba bari inyuma y’ikipe, bose bazahaguruka mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018 bagana i Pretoria muri Afurika y’Epfo mbere y'uko bacakirana na Mamelodi Sundowns ku Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018.
Ismaira Diarra mu myitozo
Ivan Minaert areba uko abakinnyi bahagaze
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareba uko yaba umunyezamu wizewe
Mwiseneza Djamali (ibumoso) na Habimana Yussuf (Iburyo) bakora imyitozo y'ingufu
Kuba Nova Bayama yajya guhura na Mamelodi ni ibintu byaba bitunguranye kuko nawe yabaye umukinnyi usanzwe muri Rayon Sports
Mwiseneza Djamali aracyasabwa kwitanga mu myitozo
Habimana Yussuf ashobora kuzakina imikino yo kwishyura kuko imvune bisa n'aho yakize
Ahishakiye Nabil ashaka uko yakomeza imikaya y'inda
Nyuma yo kubagwa ubona ko Ndacyayisenga Jean d'Amour agenda atora akabaraga
Imvura yatangiye kugwa ubwo Heroes FC yari igeze ku kibuga ariko Rayon Sports bakomeza imyitozo
Mutsinzi Ange Jimmy mu mvura
Muhire Kevin mu myitozo imvura imuri ku mugongo
Irambona Eric Gisa mu mvura yo mu Nzove
Ndayishimiye Eric Bakame yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi biteguye kandi ko icyo bashaka ari intsinzi
Ismaila Diarra mu mvura
Ndayisenga Kassim afite amahirwe yo kuzabanza mu kibuga kuko Ndayishimiye Eric Bakame afite icyizere cya 80% cyo kuba yabanzamo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO