RFL
Kigali

Umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC ntukibaye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2018 12:48
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagombaga gucakirana na Etincelles FC mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018, uyu mukino ntukibaye kuko FERWAFA yemeye ubusabe bwa Rayon Sports mu kuba iri kwitegura Deportivo Costa do Sol kuri uyu wa Gatanu.



Ni umukino wari kuzabera kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’), gusa ntabwo uzakinwa bitewe n'uko mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA berekanaga ko byatera umunaniro mu bakinnyi biteew n’urugendo rwa Kigali-Rubavu no gukina ubwabyo.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Ivan Jacky Minaert, yavuze ko FERWAFA yabemereye ko umukino wasubikwa ukazakinwa mu matariki ataha. “FERWAFA yatwemereye ko umukino wimurirwa ku wundi munsi kuko turi gutegura umukino mpuzamahanga kandi ukomeye. Birasaba umwanya uhagije kugira ngo buri wese ufite aho ahurira na Rayon Sports ngo yitegure neza”. Ivan Minaert

Ivan Minaert kandi avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwitegura Deportivo Costa do Sol, ikipe ya Rayon Sports igomba gusohoka muri Kigali ikajya mu mwiherero urarayo (Residential Camp), gahunda bagomba gutangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018. Mu magambo ye yagize ati”Guhera ejo (Kuwa Mbere) tuzasohoka muri Kigali tugende ahantu kure twitegure neza umukino wo kuwa Gatanu”.

Ivan Minaert avuga ko iyo umukinnyi agize ikibazo ahandi hatari ku kaguru niyo yamara umwaka ngo aba agifite ubushobozi bwo gukina neza ahubwo ngo bisaba kwmwizera gusa

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018 isezereye Aspor FC nyuma yo kuyitsinda igiteranyo cy’ibitego 7-1 mu mikino ibiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND