RFL
Kigali

Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju FC wimuriwe amasaha biteza ubwumvikane bucye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2017 13:34
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 byari biteganyijwe ko Rayon Sports yakira Amagaju FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona, umukino wari kuzakinwa saa cyenda n’igice (15h30’) ariko ukaba wimuriwe saa kumi n’ebyiri (18h00’).



Nk’uko ibaruwa ya FERWAFA isubiza ubusabe bwa Rayon Sports ibigaragaza, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari bwasabye ko uyu mukino washyirwa mu masaha y’umugoroba. 

Biteganyijwe ko saa cyenda n'igice (15h30') ikipe y'abato ya Rayon Sports izacakirana n'iya AS Kigali mbere yuko Rayon Sports yakira Amagaju FC saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00').

Nyuma yo gusuzuma ubusabe, FERWAFA yemeje ko Amagaju FC azakina na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri nubwo amakuru ava i Nyamagabe avuga ko Amagaju FC batishimiye uyu mwanzuro ku mbogamizi zitandukanye.

Ku ruhande rw’Amagaju FC bavuga ko batigeze bamenyeshwa ko Rayon Sports yasabye ko umukino wimurwa ndetse ko n’umwanzuro bawumenyeshejwe bitinze kuko ngo babimenye mu masaha ya saa moya (19h00’) zo kri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2017.

Ibi byatumye Amagaju FC bandika ibaruwa bagaragariza FERWAFA impungenge bafite zo kuba batakwimurirwa amasaha kuko ngo no muri gahunda y’umunsi wa 22 umukino wari saa cyenda n’igice (15h30’).

Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n'amanota 52 mu mikino 21 imaze gukina mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 44 yakuye mu mikino 22 imaze gukina muri shampiyona harimo n'uwo iheruka gustindamo Etincelles FC ibitego 2-0.

FERWAFA yemereye Rayon Sports ko umukino wayo n'Amagaju wimurirwa amasaha ugakinwa 18:00

Ibaruwa FERWAFA yandikye Rayon Sports iyimenyesha ko ubusabe bwayo bwemewe

 Ibaruwa ubuyobozi bw'Amagaju FC bwandikiye FERWAFA

Ibaruwa Amagaju FC bandikiye FERWAFA bayereka ibibazo byirengagijwe bafata umwanzuro wo kwimura amasaha y'umukino

Amagaju FC

11 ba Amagaju FC batsinzwe igitego 1-0 ubwo bakinaga na AS Kigali kuri sitade ya Kigali bazakiniraho na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gary Cyusa6 years ago
    Erega Gasenyi ni gasenyi
  • ohhh pauvre gaju6 years ago
    Amagaju najye mu kibuga areke gutera ibitabapfu niyanga bayatere mpaga none se ko bivugisha ibyo ntago Rayon Sport yigeze kwimurirwa umukino na muteteri bagahindura amasaha. nge numva ikipe igomba kwakira ariyo isaba guhinduka kw'amasaha nta kibazo, ikibi ni uko ikipe yakirwa ariyo yahinduza umukino cg se ugasanga hahindutse umunsi hagendewe ko ikipe ibisaba cg abavugiza bayo muri federation(kuko hari izibafiteyo) babisaba kubera ko babuze abakinnyi runaka kubera amakarita cg imvune. Kandi erega burya no kumenya gucunga neza abakinnyi bawe biri mubitanga igikombe iyo nta kata nk'izo tumenyereye iyo tutari mu bihe nk'ibyo turimo. Niba kandi amagaju yahohotewe nabanze arebe icyo amategeko ateganya ku busabe nk'ubwo nasanga afite itegeko ribarengera aryiyambaze areke kwitabira umukino.





Inyarwanda BACKGROUND