RFL
Kigali

Umukino wa Police FC na Mukura VS wasubitswe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/04/2018 17:36
1


Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wagombaga guhuza Police FC na Mukura Victory Sport wasubitswe bitewe n’imvura yagwaga mu mujyi wa Kigali igatuma ikibuga cya Kicukiro cyuzura amazi.



Imvura yaguye, mu gihe cyayo cyo kugenza buhoro bihura neza n’iminota umukino wagombaga kuba hatangira ibiwubanziriza birimo nko kwifotoza no kugenzura niba abakinnyi bujuje ibyangombwa.

Ikipe y’abasifuzi bagombaga kuyobora uyu mukino ni bwo bazengurutse ikibuga bareba uko kimeze, basanga amazi yari aretsemo atapfa gukama mu mino 15’ iba yaragenwe kugira ngo umukino ube watindaho.

Amategeko agenda isubikwa ry’umukino bitewe n’impamvu zidaturutse ku makipe yombi, avuga ko umukino uba wakererwaho iminota 15’. Gusa kuba mu minota 15’ ikibuga cyari kuba kitaratungana, ngo ntabwo umukino uba wakinwa.

Mukura VS bishyushya mu mvura

Mukura VS bishyushya mu mvura 

Police Fc bishyushya mu mvura

Police Fc bishyushya mu mvura

Dore abakinnyi bari kubanza mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK,C, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Muhinda Bryan 15, Twagizimana Fabrice 6, Ngendahimana Eric 24, Nizeyimana Mirafa 4, Mico Justin 8, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Nsengiyumva Moustapha 11 na Songa Isaie 9

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Rugirayabo Hassan 5, Mujyanama Fidele 13, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David  16, Gashugi Abdoulkalim 6, Ndayegamiye Abou 17, Ndayishimiye Christophe 7, Hakizimana Kevin 9, Ibrahim Nshimiyimana 12 na Mutebi Rachid 11

Mutebi Rachid rutahizamu wa Mukura VS

Mutebi Rachid rutahizamu wa Mukura VS yari yahinduye ibara ry'umusatsi 

Police FC basohoka mu kibuga

Police FC basohoka mu kibuga 

Nzabanita David(Ibumoso), Neza Anderson (Hagati) na BIramahire Abeddy (Iburyo) bugamye imvura

Nzabanita David(Ibumoso), Neza Anderson (Hagati) na Biramahire Abeddy (Iburyo) bugamye imvura

Seninga Innocent (Iburyo), Niyintunze Jean Paul (hagati) na Mico Justin (Iburyo)

Seninga Innocent (Iburyo), Niyintunze Jean Paul (hagati) na Mico Justin (Iburyo) bugamye 

Abakinnyi ba Mukura VS bugamye

Abakinnyi ba Mukura VS bugamye 

Abakinni ba MVS.

Ikibuga cya Kicukiro

Ikibuga cya Kicukiro

Ikibuga cya Kicukiro

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC

Ikibuga cya Kicukiro

Abasifuzi n'abakapiteni bahana ibitekerezo ku isubiukwa ry'umukino

Abasifuzi n'abakapiteni bahana ibitekerezo ku isubikwa ry'umukino

Mugabo Alexis (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu, Haringingo Francis (hagati) na Claude Rwaka (Iburyo) umutoza wungirije muri Mukura VS

Mugabo Alexis (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu, Haringingo Francis (hagati) na Claude Rwaka (Iburyo) umutoza wungirije muri Mukura VS

Ishimwe Issa Zappy (Ibumoso) na Muzerwa Amin (Iburyo) bari bumiwe

Ishimwe Issa Zappy (Ibumoso) na Muzerwa Amin (Iburyo) bari bumiwe

Zagabe Jean Claude (Iburyo) kapiteni wa Mukura  VS ba Ntate Djumanine (Ibumoso)

Zagabe Jean Claude (Iburyo) kapiteni wa Mukura VS ba Ntate Djumanine (Ibumoso)

Muri sitade abantu bari batangiye kuhagera

Muri sitade abantu bari batangiye kuhagera

Hitabatuma Theogene (Ibumoso) ushinzwe ibikoresho bya Police FC (Kit Manager) na mugenzi we wa Mukura VS

Hitabatuma Theogene (Ibumoso) ushinzwe ibikoresho bya Police FC (Kit Manager) na mugenzi we wa Mukura VS

Abakinnyi ba Mukura VS batashye

Abakinnyi ba Mukura VS batashye 

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wanakinnye muri Rayon Sports nawe yari ahari kuko ni myugariro wa Gormahia FC (Kenya)

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wanakinnye muri Rayon Sports nawe yari ahari kuko ni myugariro wa Gormahia FC (Kenya)

Mu myanya y'icyubahiro baganira mbere yo gutaha

Mu myanya y'icyubahiro baganira mbere yo gutaha 

Dore uko umunsi wa 17 uteye:

Kuwa Kane tariki 19 Mata 2018

-Police FC vs Mukura VS (Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018

-APR FC vs FC Marines (Stade de Kigali, 15h30’)

-Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi, 15h30’)

-Bugesera FC vs FC Musanze (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018

- Rayon Sports vs Kiyovu Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

-Miroplast FC vs AS Kigali (Mironko, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoza6 years ago
    Ariko Seninga ni Sebwoba koko, ubu se ko yanze gukinira Regional kubera ubwoba ngo akunda kuhatsindirwa, ntibirangiye azahakinira? Mugende rero Mukura ibahe ibyo mwari mutegereje, natwe aba Rayons tuyiri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND