RFL
Kigali

Umukino wa Police FC na Etincelles FC wasubitswe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2018 17:00
0


Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Police Fc yakira Etincelles FC wasubitswe nyuma yuko imvura yaguye mu mujyi wa Kigali yatumye ikibuga cya sitade ya Kicukiro kijyamo amazi atuma umupira udatembera neza.



Amakipe yombi yari yamaze kuhagera ariko abasifuzi bahitamo ko umukino usubikwa ukazakinwa ikindi gihe. Wari umikino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wari kubera ku kibuga cya Kicukro muri gahunda yo kwishyura kuko umukino ubanza Etincelles FC yatsinze Police FC ibitego 3-1.

Uretse uyu mukino, n’umukino wahuzaga Esperence Fc na Gitikinyoni FC muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahagaze ugeze ku munota wa 60’ bitewe n'uko imvura yatumye ikibuga cya Mumena kiganzamo amazi. Esperence FC yari imaze gushyitsa ibitego 2-0.

Ikibuga cya Kicukiro

Ikibuga cya Kicukiro

Mu izamu

Mu izamu 

Ikibua cya Kicukiro cyananiwe kwakira umukino bitewe n'amazi yari yiganje mu kibuga

Ikibua cya Kicukiro cyananiwe kwakira umukino bitewe n'amazi yari yiganje mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND