Mulisa Jimmy umutoza wungirje mu ikipe y’igihugu Amavubi abona ko umukino u Rwanda ruzakina na Ghana ufite akamaro kanini ku bakinnyi bazaba bakina uyu mukino kuko uwabasha kwigaragaza amahirwe yamusekera akaba yanabona amahirwe yo kuba yanyura amaso y’abashaka abakinnyi akaba yatera indi ntambwe.
“Abakinnyi ndabona bafite ubushake, barashaka kwigaragaza, iyo ukinnye na Ghana ku mukinnyi ni ibintu byiza cyane, ushobora kugira amahirwe ukabonwa na ‘manager’ (abashinzwe kugura abakinnyi b’amakipe”. Ku mukinnyi uriya mukino ni mwiza cyane, buriya umukino umwe ushobora guhindura ubuzima bwawe (umukinnyi).Ikindi kuba nta kizere badufitiye (Abanyarwanda) nacyo ni ikindi kintu cyatera umuntu imbaraga ushaka kwerekana ko bishoboka.Twe intego izatujyana muri Ghana ni ugutsinda”. Mulisa Jimmy aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane.
Jimmy Mulisa umutoza wungirije Mashami Vincent
Amavubi mu myitozo yo kuwa Kane
Mu myitozo yakozwe kuri uyu Kane tariki 25 Kanama 2016 hibanzwe cyane mu kwiga amayeri yo gutsinda ibitego biturutse mu gucenga uwo muhanganye umwegereye ibintu byakozwe habanje kubaho akanya ko kugorora ingingo. Nyuma hakurikiyeho gahunda yo gutera amashoti aremereye mu izamu.
Mu bakinnyi bashya batari bahamagawe mbere hiyongereyemo Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC, Kayumba Soter wa AS Kigali ndetse na Habyarimana Innocent bita Di Maria ukunira ikipe ya APR FC.
Muri aba bakinnyi, Kayumba Soter ntiyahabonetse kuko kuri uyu wa Kane yari afite ikizamini ntiyabasha kwitabira imyitozo ya mu gitondo gusa Jimmy Mulisa yavuze ko uyu musore ukina nka myugariro ari bube ari mu myitozo ya nimugoroba igomba gutangira saa kumi (16h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Nubwo atahamagawe na Kanyankore Younde, Habyarimana Innocent yiyongereye mu bakinnyi bari mu myitozo
Rusheshangoga Michel (Ibumoso) na Rugwiro Herve (Iburyo) ba myugariro ba APR FC n'Amavubi
Niyonzima Ally umwe mu bakinnyi bahamagawe na Kanyankore Younde
Rusheshangoga Michel(ibumoso), Habyarimana Innocent (Hagati) na Rugwiro Herve (iburyo)
Uhereye ibumoso ni Mashami Vincent, Nkezingabo Fiston, Usengimana Faustin, Buteera Andrew na Rugwiro Herve
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni wa Rayon Sports akaba n'umuzamu w'Amavubi
Bizimana Djihad atsura umubano n'ubwatsi bwa sitade ya Kigali
Manzi Thierry (ibumoso), Ndoli Jean Claude (hagati) na Usengimana Faustin (Iburyo)
Iradukunda Eric (ibumoso) na Ndayishimiye Celestin (iburyo)
Iradukunda Eric (As Kigali) ni inshuro ye ya mbere mu ikipe y'igihugu
Usengimana Danny rutahizamu wa Police FC n'Amavubi
Nshuti Savio Dominique (11)
Usengimana Faustin (ubanza) ahanahana umupira na Habyarimana Innocent (17)
Bizimana Djihad umukinnyi uri gutera amashoti akanganye mu myitozo
Ni imyitozo irimo ishyaka n'imbaraga
Mukunzi Yannick (6) umaze iminsi yaragize ikibazo cy'imvune yakoze imyitozo nta kibazo
Manzi Thierry (Rayon Sports) ku nshuro ya kabiri mu ikipe y'igihugu Amavubi
Nyuma y'imyitozo abakinnyi n'abatoza barasenga bagataha
TANGA IGITECYEREZO