Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo ikipe y’igihugu ya Belgium yegukanaga umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cya 2018 kiri ku musozo mu Burusiya, batsinze England ibitego 2-0.
Ikipe y’Ababiligi (Belgium) yinjiye mu mukino inahita itanga ubutumwa ko yaba ishaka uyu mwanya kurusha uko Abongereza (England) babyumvaga kuko ku munota wa kane (4’) Thomas Meunier yari yamaze kubona igitego. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Eden Hazard ku munota wa 82’ w’umukino bityo Abongereza bataha batyo.
Ikipe ya England yakinaga na Belgium bahatanira umwanya wa gatatu dore ko bari banazamukanye mu itsinda rya karindwi (G) bakurikirana. Belgium bari bazamutse ari aba mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe England bari aba kabiri n’amanota atandatu (6).
Belgium bishimira umwanya wa 3 batwaye batsinze England ibitego 2-0
Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu (3) wibukije abakunzi b’umupira w’amaguru ko mu gikombe cy’isi cya 2002 ari bwo hongeye kuba ko amakipe abiri yari kumwe mu itsinda yongera guhurira mu kindi cyiciro cy’igikombe cy’isi.
Aha, abakunzi b’umupira w’amaguru bahise bibuka uburyo Brezil yahuye na Turkey mu mikino y’amatsinda mbere y'uko bongera guhurira mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2002 cyaberaga muri South Korea na Japan, Brezil na Turkey bari bari kumwe mu itsinda rya Gatatu (C) baza kuzamukana bagenda bahatana mu buryo butandukanye baza kongera guhurira ku mukino wa ½ cy’irangiza. Icyo gihe Brezil yari kumwe na Turkey, Costa Rica na China. Imyaka 16 yari yihiritse hatongeye kubaho ikindi kintu nk’iki.
Imyaka 16 yari ishize amakipe yari kumwe mu itsinda atongera guhura
Utundi dushya twaranze uyu mukino wasize Belgium yicaye ku mwanya wa gatatu (3) nuko Ashley Young ukinira Manchester United na England yagaragaye yambaye amasogisi akoze mu ibara ry’imyambaro ya Croatia. Iyi Croatia niyo igomba guhatana na France ku mukino wa nyuma uri kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 saa kumi n’imwe z’amasaha ya Kigali (17h00’). Croatia yageze ku mukino wa nyuma itsinze England ibitego 2-1.
Ashley Young yari yazanye amasogisi ya Croatia
Mbere y’uyu mukino kandi, Danny Rose myugariro wa England nawe yagaragaye yambaye amasogisi yayatoboye cyane agenda ashyiraho ibice bitandukanye. Ikinyamakuru (DailMail) gikomeza kivuga ko na Kyle Walker nawe yari yafashe amasogisi akayacagagagura muri ubwo buryo.
Amasogisi ya Danny Rose yari yayaciye mu buryo buhagije
Ikindi nuko muri uyu mukino Thomas Meunier yabaye Umubiligi wa cumi (10) watsinze igitego muri iki gikombe cy’isi atsindira ikipe y’igihugu muri iri rushanwa. Dries Mertens, Romelu Lukaku, Eden Hazard, Michy Batshuayi, Jan Vertonghen, Marouane Fellaini, Nacer Chadli, Kevin De Bruyne na Adnan Januzaj ni abandi bakinnyi ba Belgium barebye mu izamu muri iki gikombe cy’isi cya 2018.
Thomas Meunier yabaye umukinnyi wa 10 waboneye Belgium igitego muri iri rushanwa
Ntabwo byari biherutse ko ikipe y’igihugu igira abakinnyi icumi (10) babasha kubona igitego mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi kuko byaherukaga mu 2006 ku ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Mu 2006 byari andi mateka kuko byaherukaga mu 1982 biba ku ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.
PHOTOS: DailmailOnline
TANGA IGITECYEREZO