RFL
Kigali

Umukino wa APR FC na Gicumbi FC wimuwe habura amasaha make ngo ukinwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 10:20
0


Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Gicumbi FC kuri uyu wa Kabiri saa cyanda n’igice (15h30’) kuri sitade ya Kigali, wasubitswe bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombi nk'uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA.



Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa FERWAFA buravuga ko uyu mukino wari kuba kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017 utakibaye ahubwo wimuriwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 ku kibuga cya Kicukiro saa cyanda n’igice (15h30’) nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi (APR FC na Gicumbi FC) na FERWAFA nk’umuhuza.

Ni umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona utarabereye igihe ubwo ikipe ya APR FC yari ikiri mu rugamba rw’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya  mbere iwayo. Uyu mukino kandi washyizwe ku matariki amwe n’ayo Rayon Sports izakiniraho na Espoir FC kuri sitade ya Kigali saa cyanda n’igice 915h30’). Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe umukino umwe rukumbi ugomba guhuza Police FC n’Amagaju FC ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’).

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017’

*Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs Espoir FC (stade ya Kigali, 15h30’)

*APR FC vs Gicumbi FC (Kicukiro, 15h30’)

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND