Ubwo umukino wahuzaga APR FC na Espoir FC wari ugeze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere hatahuwe umugore wari witwaje ibipfunyika byateye abashinzwe umutekano kumufata agahatwa ibibazo.
Abashinzwe umutekano bahisemo gutwika impapuro zariho amazina y'abakinnyi ba APR FC
Mu mukino wo kwishyura wahuzaga APR FC na Espoir FC hafatiwe umugore ufite ibipfunyika birimo amasaro ndetse n’urupapuro rwari rwanditseho amazina y’abakinnyi ba APR FC. Uyu mugore yafashwe n’abashinzwe umutekano, ibipfunyika yari afite biratwikwa.
Nyuma nibwo basabye abantu bari bashungereye kuhava, umwe mu bashinzwe umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahavuye abashinzwe umutekano bavuze ko uyu mugore bari bumurekure nubwo muri uwo mwanya batari bamurekura.
Abafana bahise bajya gushungera ari nako Polisi ikomeza kumenya neza aho uyu mugore yaturutse
Abafana bibaza ibiri kuba
Umugore wafatanwe amarozi
TANGA IGITECYEREZO