RFL
Kigali

Umukino w’Amavubi na Ghana uzasifurwa n’abanya-Somalia

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:26/08/2015 17:15
0


Mu mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Black Stars ya Ghana ku itariki 5 Nzeli, 2015 kuri Stade Amahoro uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Somaliya nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze kubishyira ahagaragara.



Muri uyu mukino uzaba ari uwo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Gabon muri 2017, abasifuzi bamaze kuwuhabwa kuzawuyobora ni

Hagi Yabarow Wiish ,uturuka mu gihugu cya Somalia, uyu akaba ari we uzaba ayobora umukino hagati mu kibuga nk’umusifuzi mukuru ,akazafashwa na Hamza Hagi Abdi ndetse na Bachir Abdi Souleyman ku mpande ,umusifuzi wa kane akazaba Hassan Mohammed Hagi.

Komiseri w’umukino azaba ari Inyangi Bokinda,ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hagati aho umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru ku itariki 28/09/2015, uzasifurwa Dennis Batte,nk’umusifuzi wo hagati akazafashwa na Samuel Kayondo na Mark Sonko nk’abasifuzi bo ku mpande. Abo bose uko ari batatu bakomoka mu gihugu cya Uganda. Umusifuzi wa kane azaba ari umunyarwanda,Hudu Munyemana. Komiseri w’uyu mukino azaba ari Jean Marie Vianney Hicuburundi,ukomoka i Burundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND