Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya Topolcany mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze gusezerana imbere y’amategeko na Aline Uwera kuri uyu wa Gatanu.
Iranzi Jean Cluade na Uwera Aline, basezeraniye ku Murenge wa Kimihurura, batangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.
Iranzi yemerera Aline imbere y'amategeko kuzabana nawe haba mu byiza no mu bibi
Jean Claude Iranzi akaba yaraje mu Rwanda nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa mu gihugu cya Slovakia, aboneraho kuba yasezerana n’umukunzi we w’igihe kirekire. Iranzi yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, gusa nyuma yo kuza mu Rwanda akaba yarahisemo kuba yabyigiza imbere.
Aline nawe yemereye Iranzi kuzamukunda akaramata haba mu bibi no mu byiza
Iranzi Jean Cluade yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe yo muri Smovakia, akaba ateganya kuba yazajyana n’umufasha we muri iki gihugu mu minsi iri mbere.
Aline na Iranzi bitegura kurahirira imbere y'amategeko inshuti n'abavandimwe
Jean Claude Iranzi ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi, baherutse gusezerana muri iyi minsi ya vuba, barimo na Hegman Ngomirakiza bakinanye igihe kirekire muri APR FC.
Bari bagaragiwe n'inshuti n'abavandimwe
Imran Nshimiyimana, Celestin Ndayishimiye na Rugwiro Herve, ni abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu bashobora gushinga ingo mu minsi ya vuba.
Source: Ruhagoyacu.com
TANGA IGITECYEREZO