RFL
Kigali

Umujyi wa Kigali watanze arenga miliyoni 200 azafasha AS Kigali mu mwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 7:22
0


Mu kugira ngo ikipe ya AS Kigali ijye mu makipe arwanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda muri mwaka w’imikino, umujyi wa Kigali wabanje kwemerera ubuyobozi bw’ikipe yabo ko bagomba kujya ku isoko bagashaka abakinnyi bakomeye ari nabyo byatumye babagenera miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (200.000.000 FRW) .



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Autentic kuri uyu wa Gatatu, Nshimiye Joseph ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya AS Kigali (Team Manager) yemeje ko uyu mwaka umujyi wa Kigali warekuye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda (200.000.000 FRW) azabafasha guhemba no gukora buri kimwe kizatuma ikipe yitwara neza.

“AS Kigali uyu mwaka ubu twagenewe budget (ingengo y’imali) ya miliyoni zisaga gato miliyoni magana abiri (200.000.000 FRW). Urumva ko miliyoni 200 haba harimo umushahara, amafaranga yo kwifashisha muri gahunda zitandukanye, prime z’abakinnyi harimo ibyo dukenera byose”. Nshimiye Joseph.

Nshimiye yasobanuye ko izi miliyoni magana abiri ari uruhande rw’umujyi hatarimo amafaranga atangwa n’abaterankunga ba shampiyona cyangwa abandi baba bavugana n’ikipe ku giti cyayo.

“Izi miliyoni magana abiri (200.000.000 FRW) ni iz’umujyi wa Kigali. Dufite n’izindi mpande zivamo amafaranga (Resourses de Revenues) , hari macye atangwa na Azam, ayinjira ku bibuga n’ubwo aba ari macye cyane ariko haba hari n’abandi baterankunga tuba tuvugana nabo kandi baba biteguye kuza”. Nshimiye Joseph.

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager)

Muri iki kiganiro kandi yanijeje abakinnyi ba AS Kigali baguzwe umwaka ushize ntibabone amafaranga yabo (Recruitement) ko mbere yuko hatangira imikino ibanziriza shampiyona (Pre-season Tournament) bazaba barayahawe kugira ngo batangire umwaka w’imikino 2017-2018 bahagaze neza.

“Murabizi amafaranga dukoresha (AS Kigali) ava ku ngengo y’imali ya leta, iyo ingengo y’imali itarasohoka ntacyo dushobora gukora ariko nk’ubu ngira ngo ingengo y’imali yacu yashyizwe ku mugaragaro noneho, ubu yarasohotse ku buryo ntekereza ko mu minsi itari iya cyera tugomba kuyatanga mbere yuko dutangira n’amarushanwa abanziriza shampiyona”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND