RFL
Kigali

Umufana wa Chelsea mu mazi abira akekwaho gutuka bishingiye ku ruhu Raheem Sterling wa Manchester City

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/12/2018 20:51
0


Colin Wing, umugabo w’imyaka 60 akaba n’umufana wa Chelsea yambuwe uburenganzira bwo kureba imipira yose isigaye ya Chelsea muri uyu mwaka w’imikino ya Champions League ndetse ari gukorwaho iperereza nyuma yo gushinjwa gutuka ibitutsi by’irondaruhu Raheem Sterling, umunya Jamaica w’imyaka 24 ukinira ikipe ya Manchester



Kuri uyu wa 6 tariki 08/12/2018 nibwo Chelsea yakinnye na Manchester City, muri uyu mukino nibwo Colin Wing yafashwe na camera atuka Raheem Sterling ngo ni ‘Umwanda w’umukara’ (tugenekereje iki gitutsi mu Kinyarwanda). Kuva ubwo uyu mugabo yahise yamburwa uburenganzira bwo kuzareba indi mikino isigaye Chelsea izakina mu mwaka w’imikino ya Champions League.

Mr Wing (circled) and three fans next to him are believed to have had their season tickets suspended by Chelsea 

Colin Wing (uri mu ruziga) ari mu mazi abira kubera gutuka Raheem Sterling

Uyu mugabo avuga ko abantu bamwunvise nabi, atigeze avuga ‘umukara’, igitutsi cyafashwe nk’irondaruhu rikunze no kugarukwaho cyane mu mupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi. Wing avuga ko nyuma yo gushinjwa ibi, yatakaje akazi ndetse akamburwa uburenganzira bwo kureba Chelsea nyuma y’imyaka igera kuri 50 areba iyi kipe.

Agira ati “Ntewe intimba cyane n’amakosa nakoze kandi byankoze ku mutima cyane bintera agahinda. Gusa sinigeze mvuga ko ari umwanda w’umukara, namwise umwanda wa Man City, n’ubwo nabyo ntavuga ko byari ibintu bikwiye. Maze imyaka 50 njya kureba umupira wa Chelsea, kubera rero aho nicara, baramfata kuri kamera iminsi myinshi, iyo nza kuba ndi umuntu ugira irondaruhu nk’uko babivuze, iyo myitwarire yari kuba yaranagararaye mbere.

Uretse uyu Colin Wing, abandi bagabo 3 bari begeranye nawe nabo basa n’abamutuka nabo bambuwe uburenganzira bwo kureba imikino isigaye ya Chelsea. Ku ruhande rwa Raheem Sterling watukwaga, yahise aseka gusa nyuma yo gukubitana amaso n’aba bagabo b’amajigija bamusukiranyagaho ibitutsi asa n’ugiye kurengura umupira. Uyu mugabo yakomeje avuga ko asaba imbabazi Raheem by’umwihariko n’ubwo we ashimangira ko nta rondaruhu yigeze avuga mu bitutsi bye, nyamara Raheem we ubwo yabazwaga mu iperereza yemeje ko ubwo yari mu kibuga abafana bari bamwegereye yumvisemo abamutuka ibitutsi by’irondaruhu.

Sterling appeared to laugh off the abuse; video footage appeared to show Wing (circled) saying 'you f****** black c***' but he claims he said 'you f****** Manc c***'

The Met Police confirmed they are investigating an incident of alleged racist abuse towards Sterling. A number of other Chelsea fans were also jeering the player 

Raheem yaratukwaga ariko akomeza kwisekera

Benshi mu bari begeranye na Colin Wing babajijwe niba bumvise koko mugenzi wabo atukana bishingiye ku ruhu, bakavuga ko hari urusaku rwinshi umukino uryoshye ku buryo batari kubasha kumva ibiri kuvugwa iruhande rwabo byose. Uyu mugabo aramutse ahamwe n’ibyaha by’irondaruhu, yahanishwa amategeko Chelsea yashyizeho y’uko umufana wese ufite irondaruhu yirukanwa burundu aho Chelsea yakinnye hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND