RFL
Kigali

Umudage Antoine Hey ni we wahawe akazi ko gutoza Amavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/02/2017 21:55
2


Antoine Hey umudage w’imyaka 46 ni we wahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi ahigitse Umusuwisi Raoul Savoy n’Umunya-Portugal Rui Aguas abagabo babiri bari basigaye mu itsinda ry’abatoza batatu bagombaga kuvamo umwe uzahabwa aka kazi ko gusimbura Jonathan McKinstry.



Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, Antoine Hey azajya ahabwa ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20$) asaga miliyoni 16 n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda (16.400.000 FRW).

Gusa iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko u Rwanda ruzajya rwishyura kimwe cya kabiri cy’uyu mushahara nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguuru mu Budage (DFB) nabo bishyure ikindi gice bigendanye n’amasezerano amashyirahamwe yombi aherutse gusinyira muri Afurika y’Epfo.

Antoine Hey wahoze akina hagati mu kibuga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara mu Rwanda . Uyu yakinye mu makipe atandukanye arimo; Fortuna Düsseldorf (1989-1992) na Schalke 04 (1992-1994) zo mu Budage. Yakinnye kandi muri Birmingham City (Angleterre) na Anorthosis Famagouste (Chypre).

Mu bijyanye no gutoza amakipe y’ibihugu, Antoine Hey yatoje Lesotho (2004-2006), la Gambie (2006-2007),  Liberia (2008-2009), Kenya (2009). Yatoje Monastir (2007) ikipe yo muri Tunisia ndetse na Al-Merreikh (Sudan, 2016-2017). Mu kazi ko gutoza Amavubi Hey azaba yungirijwe n’umutoza umwe w’Umufaransa uzaba ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi ndetse n’abandi bungiriza babiri bazava mu Budage.

Image result for Antoine Hey

Agikina umupira, Antoine Hey yakinaga hagati mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ariko ibi ni ibiki,imisoro yacu izajya ijya mu banyamahanga?ubwose arusha iki abana bacu? ubwo koko kuki mudakoresha umunyarwanda? wenda twavuga tuti ntacyu turigukiza ab'iwacu,njye rwose ibi birambabaza,agaciro twiha karihe?
  • jeovanis7 years ago
    nibakogere rero gusakuriza abantu ngo Made in Rwanda puuuuu nubundi biraje bipfe nibaragiza bayihe umunyarwanda amazi yarenze inkombe sh ferwafa ijye ibyikorera niragiza ijye iza kwirebera match kuko ndabona ikipe yigihugu barayigize iyabo batarayigize iya rubanda rwabanyarwanda bazibeshye batubwire ngo tuze kureba match yikipe yigihugu bajye bavuga kuza kureba match yikipe ya ferwafa





Inyarwanda BACKGROUND