Nk’undi mubyeyi wese ubuze umwana we bitunguranye, umubyeyi wa Ndikumana Hamadi Katauti yarize amarira menshi mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Katauti kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Ttariki 15/11/2017 nibwo I Nyamirambo mu rugo kwa Katauti, inshuti, ababyeyi, abavandimwe n’abakunzi ba siporo bagiye kumusezeraho bwa nyuma mbere y’uko ashyingurwa. Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi cyane gusa bategereje akandi kanya gato mbere y’uko nyina wa Katauti ahagera, dore ko yari avuye I Burundi ari kumwe n’abandi babyeyi.
Uyu wambaye ibitenge birimo amabara y'umutuku niwe mubyeyi wa Katauti
Abayobozi ba Rayon Sport, abakinnyi n’abafana bayo bari baje guherekeza Katauti watabarutse mu buryo butunguranye dore ko ku munsi w’eho hashize yari muzima ndetse ngo yaranakinnye.
Abayobozi ba Rayon Sports bari baje gusezera kuri Katauti wari ukunzwe cyane n'abafana b'iyi kipe
Abakinnyi ba Rayon Sports baje gusezera ku mutoza wabo
Diarra nawe yari ahari
Abafana ba Rayon Sports nabo baje
Ndikumana Hamadi Katauti usibye kuba yari umutoza wungirije muri Rayon Sport uyu yanabaye umukinnyi wayo igihe kinini kimwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanabereye Kapiteni. Nyuma yo kumusezeraho, hakurikiyeho amasengesho ku musigiti aho bakunze kwita kwa Kadaffi. Inyarwanda.com irakomeza kubagezaho uko umuhango wo gushyingura Katauti uri kugenda.
Reba amwe mu mafoto:
Abantu bari baje ari benshi bumiwe
Umuhanda wari wuzuye imodoka z'abatabaye umuryango wa Katauti
Bamwe mu bakinnyi ba Musanze F.C
Ababyeyi bazanye na nyina wa Katauti bari mu marira menshi
Nyina wa Katauti (mu bitenge birimo umutuku) yari yacitse umugongo kubera umwana we
Kapiteni wa Rayon Sports (mu mupira w'umukara)
Inkuru y'urupfu rwa Katauti yabaye incamugongo ku babyeyi
Umurambo wa Katauti ujyanwa ku musigiti
Bageze kuri Tapis rouge hafi y'umusigiti
No ku musigiti abantu bari benshi cyane
Diarra ari mu bahetse umurambo wa Katauti
NSENGIYUMVA Emmy & UDAHOGORA Vanessa Peace
TANGA IGITECYEREZO