RFL
Kigali

Uko Mutokambali Moise yabonye abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2017 10:07
2


Nyuma yo kuva mu mikino y’akarere ka gatanu yaberaga mu mi Misiri, Mutokambali Moise umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yagize byinshi asobanurira abanyamakuru ahanini agaragaza uko abakinnyi bitwaye ndetse n’icyo u Rwanda rwagiye rubura ngo rubone itike byihuse.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mutokambali yagize icyo avuga ku bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko basanzwe bakina muri shampiyona zo hanze y’u Rwanda.

Muri iyi kipe yari i Cairo yari irimo abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda barimo; Bradley Cameron, Gasana Kenneth, Rwabigwi Jean Paul Adonis na Manzi Dan, ahereye kuri Kenneth Gasana, Mutokambali yavuze ko uyu mukinnyi yamubereye intwali kuko yitwaye neza mu mikino yose yakinnye. Nk’uko imibare ya FIBA ibigaragaza, kuri ubu uyu musore ni we uri imbere mu gutsinda amanota menshi mu mukino umwe ugereranyije n’uduce (Zones) tundi twa Afurika.

“Urebye muri rusange abakinnyi twajyane baturuka hanze bane ni Kenny Gasana na Bradley Cameron bari basanzwe mu ikipe y’igihugu (Nkuru). Rwabigwi Jean Paul na Manzi Dan bo badusanzeyo (Misiri). Kenny na Brad ni abantu bakina ku ruhande, Dan na Adonis ni abantu bafasha abakinnyi b’ibigango bakunze kuba ari barebare”. Mutolambali Moise aganira n’abanyamakuru.

“Kenneth Gasana we ni umukinnyi w’icyitegererezo, umukinnyi w’umuhanga ikipe ishingiyeho. Ni urufunguzo rw’ikipe (Key Player) rw’ikipe y’igihugu”. Mutokambali

Agaruka kuri Bradley Cameron yavuze ko nawe yakoze uko yari ashoboye kuko iminota yagiye amugenera yayikoresheje neza nk’umukinnyi ukina ku ruhande cyo kimwe na Gasana Kenneth.

“Brad ni umukinnyi wakinnye neza uretse ko nk’umukino wa Uganda atabashije kuba yatsindamo amanota menshi ariko indi mikino wasangaga afitemo amanota 15, 17 cyangwa arenga. Ni umukinnyi….ntabwo nakwirirwa ngira icyo muvugaho cyane”.

Rwabigwi Jean Paul na Manzi Dan avuga ko ari abakinnyi beza bari kugenda bazamurwa gahoro hgahoro kugira ngo ubuhanga n’igihagararo bafite bizagire akamaro. Gusa Mutokambali avuga ko bigendanye n’igihe bamaze mu ikipe y’igihugu bakoze akazi yishimira.

 “Manzi Dan na Rwabigwi Adonis ni abakinnyi bakiri bato, baheruka gukinira ikipe y’igihugu muri 2010 bakinira ikipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 18. Icyo gihe bari bafite imyaka 15 ubu bari kugira imyaka 21 bakaba ari bamwe mu bakinnyi dushingiyeho bafite ibigango “. Mutombali Moise asobanura uko Dan na Adonis bitwaye.

Uyu mutoza avuga ko kuba u Rwanda rwarakinnye imikino itanu hakabaho gutakaza imikino ibiri nabwo hatarimo ikinyuranyo cy’amanota menshi ngo ntabwo yarenganya abakinnyi ngo avuge ko bari hasi ahubwo ko hagiye kurebwa uko abakinnyi bakomereza aho bageze kugira ngo amarushanwa ari imbere bazabe biteguye neza guhatana.

FERWABA

Nyirishema Richard (ubanza ibumoso) usanzwe ari visi perezida ushinzwe amarushanwa muri FERWABA yafatanyaga na Moise Mutokambali Moise gutanga ishusho yuko ikipe yitwaye mu Misiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUKUZIMANA Olivier7 years ago
    Ese ko numvise ngo bishoboka ko u Rwanda rushobora kubona itike ya afro basket byaba kuko rwabaye urwa gatatu nibyo ra?
  • Ganza7 years ago
    ntako mutagize nukuri peee!!!!!! murabo gushimwa cyane Moise wakoze akazi katoroshye courage!!!





Inyarwanda BACKGROUND