RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe mu buryo buteye inkeke no kwibazwaho ibibazo bitari bicye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/08/2018 16:52
3


Kuwa Mbere tariki 20 Kanama 2018 nibwo Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 32 bagomba kwitegura Cote d’Ivoire mu mukino uteganyijwe kuwa 9 Nzeli 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).



Ntabwo bikunze kubaho ko hahamagarwa ikipe y’igihugu ngo haburemo ibitecyerezo bitandukanye by’abantu bibaza impamvu bamwe baba bahamagawe cyo kimwe no ku bakinnyi basigaye.

Gusa uburyo Mashami Vincent, Seninga Innocent na Jimmy Mulisa bahamagaye mu buryo butari gutuma hagira uwibaza byinshi kuko nyuma yo gutangaza abakinnyi 32 ba mbere bahise banashyira hanze urutonde rw’abakinnyi 40 nubwo ari 39 kuko Sekamana Maxime arimo inshuro ebyiri (2) abakinnyi bagomba guhora biteguye ko bakwitabazwa mu gihe baba bacyenewe ku myanya runaka (Stand-By List).

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi unabifitiye amasezerano

Duhereye ku bakinnyi 32 bahamagawe, ntabwo bose abantu babavugaho rumwe bitewe n’ubushobozi bafite mu kibuga ugereranyije n’abashobora kuba barasigaye yewe ntibanashyirwe ku rutonde rwo gutegereza.

Uhereye mu izamu, ntabwo wakumvisha abakurikira umupira w’amaguru ukuntu umukinnyi nka Ntwari Fiacre umunyezamu wa Intare FA iki aricyo gihe cye cyo kuba yakwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakuze bagomba guhangana n’ibikomerezwa bivuka muri Cote d’Ivoire mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera muri Cameroun.

Gusa ibi byaba byiza mu gihe byaba ari gahunda yo kumukuza kugira ngo wenda abe afata amasomo n’icyitegererezo kuri bakuru be bazaba bahatanira umwanya ubanza mu izamu bitari muri gahunda yo kumushyira mu rugamba rwo kumushyira mu bashaka umwanya ubanza cyangwa usimbura.

Ntwari Fiacre (1) ahanganye na Mbaraga Jimmy nawe wahamagawe

Ntwari Fiacre (1) ahanganye na Mbaraga Jimmy nawe wahamagawe

Mu bakinnyi bakina inyuma hagaragayemo Rusheshangoga Michel umukinnyi uheruka muri Singida United (Tanzania) ariko kuri ubu akaba yarasinye muri APR FC akaba azakomezanya nayo mu mwaka w’imikino 2018-2019 na 2019-2020.

Kuba Rusheshangoga Michel yahamagarwa mu ikipe y’igihugu si ishyano ryacitse umurizo ariko kandi si ibintu abazi umupira w’amaguru bashobora kujya ahabona ngo bishimire ko ari igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu kuko igihe uyu musore amaze adakina kirahagije kugira ngo abantu babure aho bahera bagira uwo bamugereranya nawe.

Ikipe y’igihugu si ikibanza umuntu aba yaraguze anabitse icyangombwa cy’ubutaka ku buryo isaha n’isaha ashobora kuburana avuga ko yambuwe ubutaka bwe, ikipe y’igihugu yakabaye ijyamo abakinnyi babikoreye yewe banagaragaje ko hari urwego bagezeho mu mikinire kugira ngo bashakwemo umusaruro uzatuma abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bishimira ibyagezweho.

Muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 urangiye, hari abakinnyi benshi bafashe imbaraga zabo bazishora mu kwitanga inyuma ku ruhande rw’iburyo mu gihe Rusheshangoga Michel we yari yibereye mu biruhuko kuko yatandukanye na Singida United mu gihe umwaka w’imikino 2017-2018 wari ukomeje.

Nta kuntu umukinnyi nka Ombolenga Fitina umaze umwaka wose ari nimero ya mbere inyuma ahagana iburyo ha APR FC azakora imyitozo yumva ari amahoro mu gihe uwo bakina ku mwanya umwe udaheruka mu kibuga yazanwe nk’umutabazi ahubwo icyo gihe Ombolenga azaba yumva ko ibyo yakoze byose nta gaciro bifite ahubwo ko ibyo undi yakoze mu myaka itatu ishize ari byo bifatika.

Image result for Ombolenga Fitina  Inyarwanda

Ombolenga Fitina afite akazi ko guhanganira umwanya na Rusheshangoga Michel umaze igihe mu biruhuko

Muri iyi myanya igana inyuma ntabwo umuntu yabura kwibaza ukuntu umukinnyi umaze igihe adakina yewe nta n’imyitozo ikakaye akora yahamagarwa nka nimero ya mbere ugasanga abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy (Rayon Sports) abura ku rutonde rw’abakinnyi 32 ba mbere beza mu gihugu yewe akanabura mu bakinnyi 39 bagomba guhora biteguye.

Mu bakinnyi bakina hagati hahamagawe Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus), Ngendahimana Eric (Police FC) na Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports).

Muri aba bakinnyi iyo unyujijemo ijisho usanga nta n’umwe mushya mu mwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi yaba yarawambaye ari mu ikipe nkuru (Senior) cyangwa ari no mu myitozo yahamagawe.

Gusa nta wabura kwibaza impamvu hari abakinnyi bahora bahamagarwa bisa naho ari ukubagerageza nyamara bahamagara urutonde rwa nyuma ugasanga n’ubundi nibo batashye. Aha twavuga nka Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu), Ngendahimana Eric (Police FC) cyo kimwe na Sibomana Patrick Papy (FC Shakhtyor, Belarus) nawe umaze igihe atumwaho ariko agasigara ku munota wa nyuma.

Kuri aba bakinnyi uko ari batatu (3) umuntu yakwibaza impamvu nta bandi bajya bahabwa amahirwe atari uko ari impuhwe za kibyeyi ahubwo hagendewe ku musaruro baba baratanze muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Niba Nizeyimana Djuma asigwa buri gihe uko hahamagawe urutonde rwa nyuma kuki abakinnyi nka Suleiman Mudeyi (Fc Musanze) batajya bahabwa umwanya nyamara bizwi binagaragarira buri umwe ko bafite ubuhanga?

Nizeyimana Djuma akunze kwisanga mu ijonjora rya mbere ariko kwisanga ku rutonde ntakuka ni amateka

Nizeyimana Djuma akunze kwisanga mu ijonjora rya mbere ariko kwisanga ku rutonde ntakuka ni amahamba 

Nibyo koko Nizeyimana Djuma ni umukinnyi w’umuhanga uca mu mpande ndetse yanitwaye neza muri shampiyona 2-17-2018 ariko urugero uramutse ugiye kumugereranya na Mudeyi Suleiman usanga batandukanye cyane mu bijyanye n’ibyo bagezeho mu mwaka w’imikino umuntu ku giti cye (Individual Performance Display).

Ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) atanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo. Mudeyi Suleiman niwe mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane ya mbere.

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.

Mudeyi kandi yatanze umupira wabyaye igitego ubwo batsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali n’igihe batsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Musanze.

Mu bandi bakinnyi umuntu atabura kwibaza impamvu nyamukuru batahawe amahirwe muri iyi kipe barimo; Manishimwe Djabel, Mugenzi Cedric Ramires (Etincelles FC) na Ndayishimiye Antoine Dominique  (Police FC) kuko bose umuntu abaze uko bitwaye usanga amahirwe Iranzi Jean Claude (APR FC) na Sibomana Patrick (Belarus) bagize nabo bayakwiye.

Nka Mugenzi Cedric bita Ramires wa Etincelles FC w’imyaka 23 yabashije gukina imkino 13 muri 30 yakinwe muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018. Muri iyi mikino, yabashije gutsinda ibitego bitanu (5). Muri iyo mikino 13, itanu niyo yabashije gutsindamo igitego nibura kimwe.

Mu mikino itanu (5) Mugenzi yabonyemo igitego, itatu muri yo barayinganyije batsindamo ibiri (2). Banganyije na Rayon Sports i Rubavu igitego 1-1, batsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Rubavu, banganya igitego 1-1 na Musanze, banganya na Kirehe FC ibitego 2-2 bananyagira Miroplast FC ibitego 6-0. Muri iyi mikino yose Mugenzi Cedric yagiye abonamo igitego.

Mugenzi Cedric wanakiniye Rayon Sports akina hagati mu kibuga aca ku mpande z’ikibuga yaba iburyo cyangwa ibumoso. Etincelles FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 51.

Mugenzi Cedric na Mudeyi Suleiman nta n'ubwo bari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kuba bategereje mu gihe abo bakina ku mwanya umwe batanakinnye n’imikino icumi muri shampiyona bisanze kuri urwo rutonde. Aha twavuga nka Nkizingabo Fiston wa APR FC wagize ikibazo cy’imvune mbere y'uko APR FC yiteguraga Espoir FC ngo bakine umunsi wa 12 wa shampiyona. Nkizingabo Fiston yongeye kugaruka mu kibuga ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro 2018 yari igeze muri ¼ cy’irangiza.

Sekamana Maxime ari ku rutonde rw'abategereje

Sekamana Maxime ari ku rutonde rw'abategereje 

Tunyarukiye mu bakinnyi bakina bataha izamu, ahanini abakina imbere mu gihugu ubona baragiye baryamirwa n’abakina hanze y’u Rwanda. Gusa abakina hanze y’u Rwanda uretse Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques (ufite ikibazo cy’imvune) bafite umusaruro ugaragara, abandi ubona bagakwiye guhatanira umwanya n’abakina imbere mu gihugu.

Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu bahagamagawe barimo Mbaraga Jimmy (AS Kigali) na Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC). Gusa niba hari abandi bakinnyi bakabaye barahawe amahirwe yo kuba bakwiyereka abatoza, barimo Bahame Alafat watsinze ibitego icyenda (9) muri shampiyona 2017-2018 cyo kimwe na Songa Isaie (Police FC) nawe wagejeje ibitego icyenda (9).

Abakinnyi 32 bahamagwe ku ikubitiro:

Abanyezamu (4):  Kwizera Olivier (GK,Free State Stars,South Africa), Kimenyi Yves (APR FC, GK),  Rwabugiri Omar (Mukura VS, GK) na Ntwari Fiacre (Intare FC, GK)

Abakina inyuma (10): Salomon Nirisarike (AFC Tubize/Belgium),  Iragire Saidi (Mukura VS), Usengimana Faustin (Khitan Sport Club/Kuwait),  Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC),  Manzi Thierry (Rayon Sports), Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite), Emmanuel Imanishimwe (APR FC),  Fitina Omborenga (APR FC) na Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati (12): Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali),  Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC,Tanzania), Buteera Andrew (APR FC), Cyiza Hussein (Mukura VS), Iranzi Jean Claude (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus),  Ngendahimana Eric (Police FC), Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sport)

Abataha izamu (6): Kagere Meddie (Simba SC,Tanzania), Jacques Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya),  Usengimana Dany (Tersana FC,Egypt), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Mbaraga Jimmy (AS Kigali) na Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC).

Ese abakinnyi bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza si gahunda yo kubajijisha?

Nyuma yo kuba hari urutonde rw’abakinnyi 32 ba mbere beza mu gihugu no hanze yacyo bahamagariwe kwitegura Cote d’Ivore, Mashami Vincent nk’umutoza mukuru n’abazamufasha muri aka kazi, bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 39, aba batoza bavuga ko aba bakinnyi ari abo guhozwaho ijisho bityo mu gihe byaba bibaye ngombwa bakaba bakwitabazwa mu ikipe ya mbere.

Ni byiza ko aba bakinnyi bashyizwe ahagaragara ariko kandi umuntu ashobora kwibaza ukuntu uyu mubare w’abakinnyi bangana gutya bazakurikiranwa mu gihe gito gisigaye kugira ngo umukino nyir'izina ukinwe. Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire uteganyiwe tariki ya 9 Nzeli 2018.

Iyo ubaze usanga bigoye ko Mashami Vincent, Seninga Innocent na Jimmy Mulisa bazabona umwanya wo gutegura abakinnyi 32 ngo banabone undi mwanya w’ikirenga wo kujya gukurikirana abandi 39.

Aba batoza baramutse banafite uyu mwanya ntabwo byakoroha ko bakurikirana aba bakinnyi kuko nta rushanwa na rimwe risigaye aba  bakinnyi bazabonekamo ngo byibura aba batoza babe baboneramo uko bapima ubushobozi bwabo.

Iyo uru rutonde ruba rufite agaciro ntabwo hakabaye harabuzemo abakinnyi bizwi ko hari ibyo bakoze mu mwaka w’imikino 2017-2018 banarusha kure abaruriho byo kubaha icyizere kizaraza amasinde.

Mico Justin (Sofapaka, Kenya) ari ku rutonde rw'abagomba gutegereza

Mico Justin (Sofapaka, Kenya) ari ku rutonde rw'abagomba gutegereza 

Ibyo umuntu yakwibaza:

1.Ni igiki Manishimwe Djabel (Rayon Sports) atakoze mu mwaka w’imikino 2017-2018 abatoza bategereje kureba?

2.Nkizingabo Fiston ni ibihe bitangaza atakoreye APR FC bategereje ko azakorera mu biruhuko kugira ngo abashe kujya mu bazahura na Cote d’Ivoire?

3. Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange Jimmy babuze iki ngo babe bari ku rutonde rwo gutegereza impinduka?

4.Niba ari urutonde rwo kwereka abakinnyi ko babatekereza, Mudeyi Suleiman ni uwuhe mukinnyi umurusha umusaruro mu baruriho bakina ku mwanya umwe?

5.Sugira Ernest ukiri kurwana no gutakaza ibiro nyuma yo gukira imvune yabazwe inshuro ebyiri, baramushakaho iki ?

6.Biramahire Abeddy utararangiza gahunda y’imyitozo ikomeza imikaya ngo ajye mu kibuga baramushyira ku rutonde rw’abatabazi ngo azabafashe iki?

Abakinnyi 39 bahamagariwe kuba bahora biteguye:

Sugira Ernest (APR FC), Rushenguziminega Quintin (Louasane, Suisse), Tuyishime Emmanuel (Ringkobing, Denmark), Gloire Rubikanga (Ringkobing, Denmark), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe), Peter Otema (Police FC), Gikamba Ismael (Etincelles FC), Kamoso (Nanjing, China), Biramahire Abeddy (Police FC), Nizeyimana Mirafa (Police FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Nsabimana Aimable (APR FC), Emery Bayisenge (USM Alger), Hakizimana Kevin Pastole (Mukura VS), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Muvandimwe JMV (Police FC), Kayumba Sother (AS Kigali FC), Iradukunda Eric Radou (AS Kigali), Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC), Nshuti Innocent (Maroc), Mico Justin (Sofapaka FC, Kenya), Sekamana Maxime (APR FC), Bwanakweli Emmanuel (Police FC, GK), Ntwari Evode (AS Kigali FC), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC), Buregeya Prince Aldo (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Bishira Latif (AS Kigali), Rubanguka Steve (Patro Maasmechelen, Belgium), Zagabe Jean Claude (Mukura VS), Mpozembizi Mohammed (Police FC), Mushimiyimana Mohammed (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Nkezingabo Fiston (APR FC), Ndayisaba Hamidou (AS Kigali), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Mbogo Ally Keita (SC Kiyovu) na Aime Placide Uwineza (SC Kiyovu).

Mudeyi Suleiman avuga ko FC Musanze izamufasha kuzamura urwego

Niba urutonde rwo gutegereza rufite agaciro ntabwo rwakabuzeho Mudeyi Suleiman 

Biramahire Abeddy  (7) na Iradukunda Eric Radou (14) bakinnye CHAN 2018 nabo bagomba gutegereza

Biramahire Abeddy  (7) na Iradukunda Eric Radou (14) bakinnye CHAN 2018 nabo bagomba gutegereza

Mu bakinnyi 32 bahamagawe ku ikubitiro, abakina hanze y’u Rwanda barimo; Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Belgium),  Usengimana Faustin (Khitan Sport Club, Kuwait), Bizimana Djihad (Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (Simba SC, Tanzania),  Sibomana Patrick (FC Shakhtyor, Belarus),  Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jack Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya) na  Usengimana Dany (Tersana FC, Egypt).

Abakinnyi b’imbere mu gihugu barakomeza kwitegura bakora imyitozo bataha muri La Palisse Hotel Nyamata mu gihe biteganyijwe ko abakina hanze bazagera mu Rwanda mbere y’iminsi itanu (5) ngo umukino ube nk’uko amategeko ya CAF abiteganya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexis Mbonimpa5 years ago
    Gufata umwanya ugatekereza Ku bakinnyi basigaye nibyiza, ariko kudatekereza ko tumaze kugira abakinnyi benshi bakina ku mwanya umwe nikibazo mbona ufite.Umbabarire nkubaze,urashaka ko Ombolenga yumva ko ntawundi muntu bahanganiye umwanya,bivuze ko ariwe wenyine wariguhamagarwa?Kuri Ntwari Fiacre,atabanje mukibuga uragirango ntacyizere baba bamuremyemo?Tube abanyamwuga ntakindi cyashimisha abanyarwanda uretse intsinzi.
  • Ganza5 years ago
    Ariko wamusore bita Nshuti Dominique Savio ibye bimeze gute? Ubu ntarangiye kumugaragaro bose babireba? Nokurutonde rwa kabiri (rwa baringa) ntawuriho. Yewe nzaba mbarirwa kbsa.
  • Aime5 years ago
    Ese soleiman umusize ngo ubone guhatana gute kuki equipe idahinduka kuki mutareba uwakoze abariwe ujyenda





Inyarwanda BACKGROUND