RFL
Kigali

UKO MBIBONA: FERWAFA hari uko yakabaye yunguka mu buryo bwa tekinike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2018 22:46
2


Mu mupira w’amaguru kimwe n’indi mikino usanga abakinnyi, abatoza, abatekinisiye n’abahanga mu mikino bakomeza gutaka ko habura amarushanwa menshi kugira ngo abakinnyi babone umwanya uhagije wo gukina kuko usanga bose baba barambirije kuri shampiyona n’ibindi bikombe bikinwa mu buryo abantu bataba bizeye ko buzahoraho.



Muri iyi nkuru turagaruka cyane ku mupira w’amaguru n’ikibazo ufite cyo kutagira amarushanwa ahagije kugira ngo abakinnyi babone aho bakina bakumva ko bashize inyota y’ikibuga. Mu Rwanda usanga guhera ku ikipe imaze imyaka myinshi kugeza kuri ya yindi iba izamutse uwo mwaka zose ziba zihiga gutwara igikombe cya shampiyona, gusa byakwanga bakavuga ko bazatwara igikombe cy’Amahoro.

Impamvu bose baba barota ibi nuko aya amarushanwa abiri byibura ariyo agomba kuba buri mwaka uko byagenda kose. Aha niho usanga yaba abakinnyi, abayobozi n’abatoza b’amakipe baba bafite imvugo rusange ivuga iti “Uyu mwaka tugomba gutwara kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa mu Rwanda”.

Ese kuki mu mvugo z’aba bantu batarenzamo ibikombe bibiri?

Ntabwo wabaveba kuko igikombe cy’Amahoro na shampiyona niyo marushanwa ngaruka mwaka aba mu Rwanda kandi abantu baba bizeye ko adashobora gusibywa nta kidasanzwe cyabayeho. Aya marushanwa aba agomba kubaho kuko niyo atanga amakipe aba azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe (Clubs) aba yarabaye aya mbere mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ese FERWAFA nta kintu yakora kugira ngo aya marushanwa yiyongereho gato?

Uretse igikombe cy’Amahoro na shampiyona biba byitezwe buri mwaka, mu Rwanda hakunze kuba amarushanwa aba yateguwe na komisiyo n’ibigo bitandukanye bya Leta, hatangwa ibikombe n’imidali hagamijwe ubukangura mbaga ku nsanganyamatsiko iba iriho muri icyo gihe. Gusa aya marushanwa ntabwo amakipe akunze kuyashyira mu mishinga yabo kuko ni amarushanwa aba yaba cyangwa ntabe.

Akenshi aya marushanwa akunda gushyirwaho mu gihe shampiyona iba yenda gutangira cyangwa akaza mu gihe shampiyona iba yinikije bityo bikaba ngombwa ko ihagarara gato kugira ngo imikino iba yateguwe ibe mu gihe cyagenwe.

Guhagarara kwa shampiyona bitewe n’irushanwa ritazwi na FIFA, CAF na CECAFA ni kimwe mu bintu abakunzi b’umupira w’amaguru badakunda kwishimira kuko mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru usanga shampiyona iba ari irushanwa ryubashywe, gusa mu Rwanda siko bimeze.

Uko byakabaye bigenda kugira ngo nk’u Rwanda igihugu cyateye imbere mu zindi nzego ariko siporo ikaba ikiri mu nzira y’amajyambere….Niba Komisiyo n’ibigo by’igihugu baba bazi neza ko amarushanwa bifuza ko yategurwa na FERWAFA azajya aba buri mwaka, hashobora kuba habaho ibiganiro ku mpande zombi bityo bakaba bafata ayo marushanwa akajya ku ngenga bihe y’amarushanwa arebererwa na FERWAFA bityo ibyo bikombe nabyo bikiyongera ku gikombe cy’Amahoro na shampiyona.

Karekezi Olivier  yafashije Rayon Sports gutwara Agaciro Development Fund Cup

Karekezi Olivier yafashije Rayon Sports gutwara Agaciro Development Fund Cup 2017

Ese aya marushanwa ya hato na hato agiye ku ngengabihe ya FERWAFA byafasha iki?

Nko mu gihugu cy’u Bwongereza kimwe mu bihugu bigira gahunda zihambaye mu gutegura ingengabihe y’umwaka mu mupira wabo, usanga baba bafite gahunda n’igihe imikino ya shampiyona izabera, imikino ya FA Cup n’andi marushanwa bakina kandi bakareba uburyo batazagongana na gahunda za FIFA na UEFA.

Ibi byose babikora barwana no kugira ngo hatazagira igikorwa na kimwe cyahungabanya shampiyona yabo bakunda cyane. Nta kintu kidasanzwe gituma shampiyona yabo itabangamirwa ahubwo nuko baba bazi neza amarushanwa azakinwa muri uwo mwaka w’imikino bityo bakamenya neza iminsi imikino ya buri rushanwa aho riva rikagera.

Mu gihe mu Rwanda hafatwa icyemezo cy’uko ikigo na komisiyo y’igihugu izaba izi ko ifite gahunda y’irushanwa ngaruka mwaka yakwegera FERWAFA bakagirana amasezerano ko buri mwaka bazajya baritegura ndetse bakanagena amezi n’uburyo (Format) bazajya barikinamo, byazafasha abatoza kumenya uko bakoresha abakinnyi (Gestion de l’Effectif) mu gihe cya shampiyona ndetse bakanamenya uko bategura abakinnyi kuko baba bazi ko nubwo bari muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro hari andi marushanwa ya ngombwa ari imbere.

Aya marushanwa aramutse ari ku ngengabihe ya FERWAFA byajya birinda shampiyona kuba yasagararirwa nk’uko bigenda igahagarara bya hato na hato ahubwo ikajya irangira ku gihe cyagenwe bityo n’abakinnyi bakaruhuka bategura umwaka uba ukurikira.

Akenshi usanga abategura aya amrushanwa baba bagamije ko Rayon Sports yahura na APR FC ku mukino wa nyuma

Akenshi usanga abategura aya amrushanwa baba bagamije ko Rayon Sports yahura na APR FC ku mukino wa nyuma

Uburyo amarushanwa akinwamo nabwo ntabwo bukeye.

Mu bindi bihugu usanga amarushanwa atari shampiyona n’igikombe cy’igihugu aba agamije kugira ngo ya makipe akomeye n’ayo twakwita ko aba afite amazina mato bahura bagahatana bityo n’abakinnyi bakiri bato bakaba babona umwanya wo kwipima bakareba uko bahagaze byanaba amahire bakaba babona amakipe yisumbuyeho.

Gusa mu Rwanda byagorana ko hategurwa irushanwa ryita rikanaha agaciro urwego rwa tekinike amakipe aba ariho kuko mu marushanwa akunze kuba usanga bahita bareba amakipe aba yarasoje shampiyona iheruka ari mu myanya ine (4) ya mbere (Top 4).

Ibi ni bimwe mu bigaragaza ko ahanini abategura iyi mikino bataba bitaye cyane ku nyungu ziri tekinike ahubwo byashoboka ko baba bashaka gutambutsa ubutumwa buba buri mu nsangamatsiko baba bafite muri iyi minsi cyangwa gahunda ya Leta iba igezweho.

Mu buryo bwatuma abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru bishimira ihatana ryaba riri hagati y’amakipe, hakabaye hajyaho uburyo buzwi ku buryo niba ari nk’irushanwa ry’Agaciro Development Fund abantu bakaba bazi ngo rikinwa mu gihe shampiyona iba igeze ku munsi wa Gatanu (5) wa shampiyona (Urugero).

Icyo gihe biramutse bigenze gutya bajya bahita bareba amakipe ane (4) ya mbere ku rutonde bagakina bityo shampiyona igakomeza. Urundi rugero wenda mu gihe nk’irushanwa ry’Intwali ryaba ritangira mu mpera za Mutarama buri mwaka, abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba bazi ko amakipe azajya ageza kuwa 15 Mutarama buri mwaka ari mu myanya ine ya mbere azajya atomborana agakina.

Ibi byatuma amakipe azajya atangira shampiyona afite intego nyinshi ndetse hajya hanabamo guhatana kuri hejuru kuko buri kipe yaba izi neza ko kwitwara neza kuri buri mukino hari amahirwe ya hafi bitanga.

Nk’ubu kuwa 23 Mutarama kuzageza kuwa 1 Gashyantare 2018 hazaba hakinwa irushanwa ry’Intwali. Muri iri rushanwa hazitabira amakipe yasoje shampiyona 2016-2017 ari mu myanya ine (4) ya mbere. Iri rushanwa rizakinwa na Rayon Sports yatwaye igikombe, Police FC yarangije ku mwanya wa kabiri, APR FC yarangije ku mwanya wa gatatu na AS Kigali yabaye iya kane.

Gusa nk’ubu iyo bahita bavuga bati dore shampiyona igeze ku munsi wa cumi w’imikino, reka dufate amakipe ane ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, hahita hitabira Kiyovu Sport iyoboye urutonde n’amanota 20, AS Kigali ya kabiri n’amanota 18, APR FC ya gatatu n’amanota 17 na Rayon Sports ya kane n’amanota 15.

Mu gihe byaba bigenze gutya byatuma irushanwa riryoha kurushaho kuko amakipe aba ahagaze muri iyi myanya ni nayo aba ari gushimisha abafana mu buryo buhagije. Nka Kiyovu Sport uko ihagaze muri iyi shampiyona wanakubitiraho uko abafana bayo bajemo ububyutse, byaba ari ibirori bikomeye kubona Kiyovu Sport muri Sitade Amahoro ikina imikino itarenze itatu igana ku gikombe.

Police FC niyo kipe idakunzwe kugira amahirwe mu bikombe nk'ibi

Police FC ni yo kipe idakunzwe kugira amahirwe mu bikombe nk'ibi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kim6 years ago
    Urakoze ku bitekerezo byawe byiza bigamije guteza imbere football yacu. Gusa njye hari aho ntemeranya nawe. Ubwinshi bw'amarushanwa muri season, nta kintu bufasha clubs; urugero ni Spain bagira macye, ariko bafite clubs zitwara neza ku rwego mpuzamahanga kurusha no mu bwongereza. Iburayi bagira preseason tournaments nyinshi zifasha clubs zabo. Natwe abaterankunga batandukanye bakwiye kujya bategura amarushanwa atandukanye. Si itegeko ko buri rushanwa riba ririmo APR na Rayon Sports.
  • 6 years ago
    hoya ariko suko habura amarushanwa impano yacu nkabanyarwanda umupira ntawurimo rwose tuba dutanga abagabo





Inyarwanda BACKGROUND