RFL
Kigali

UKO MBIBONA:Abakinnyi birengagijwe muri 41 bahamagariwe igeragezwa mu Mavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2017 14:28
3


Kuwa Mbere tariki 24 Mata 2017 ni bwo Antoine Hey n’abamwungirije batangaje ikipe y’abakinnyi 41 bagomba kuzitabira igeragezwa rizatangira kuwa 4 Gicurasi 2017 hagamijwe kureba abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi ku buryo bazitabazwa mu mikino mpuzamahanga u Rwanda rwitegura.



Mu kuri ntabwo abakinnyi 41 ariko bose bazajya mu kibuga bagakina ahubwo abenshi muri bo bazasubizwa mu makipe yabo kuko hagomba kuzavamo abakinnyi 23 bazasigara u Rwanda rwitegura guhura na Republique Centre Afrique hagati ya 10-11 Kamena 2017.  Abakinnyi 23 bazasigara bazaba banarimo abakinnyi bakina hanze bazaba batoranyijwe.

Niba Antoine Hey yaratoranyije abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi muri shampiyona, yakabaye yarahamagaye abakinnyi barusha abandi koko bigaragarira amaso ya buri wese ufata umwanya akareba imikino ya shampiyona.

Mu bakinnyi 41 bahamagawe bagabanyije mu bice bitatu (3); hari abagize amahirwe yo kuba aribo Antoine Hey yabonye mbere bakina ndetse akabareba inshuro irenze imwe bitewe nuko imikino yari ipanze mu minsi ye ya mbere mu kazi.

Hari abandi bakinnyi bagize amahirwe yo kwigaragaza mu mikino micye bakinnye umutoza abareba. Urugero rwiza kandi umuntu atatinya kuvuga ni Mubumbyi Bernabe rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali. Mu mukino we wa mbere areba mu izamu, Mubumbyi yanyagiye Mukura Victory Sport ibitego bine (4), umukino wabereye kuri sitade ya Kigali umutoza ahari. Amahirwe ya 99% yo guhamagarwa yayabonye uwo munsi.

Icyiciro cya nyuma cy’abakinnyi bahamagawe ni abakinnyi bari basanzwe bahamagarwa ariko muri uyu mwaka w’imikino bakaba badahagaze neza bitewe no kutabona umwanya wo gukina ariko abatoza b’ikipe y’igihugu bagakomeza kubagirira icyizere bagendeye ku bikorwa byabo mu myaka yashize.

Niba koko ari ikipe yahamagawe kugira ngo abakinnyi basuzumwe banongererwe urwego rw’imikinire n’imbaraga; INYARWANDA irareba igasanga hari abakinnyi batari bakwiye kuvutswa ayo mahirwe kuko umuntu wese wabashije gukurikira imikino amakipe yabo yakinnye mbere yuko bahamagara yabonye ko hari icyubahiro bakwiye.

Muri abo bakinnyi harimo:

1.Ntaribi Steven (GK, APR FC)

Ntaribi Steven umunyezamu wa APR FC utarahamagawe mu Mavubi

Ntaribi Steven umunyezamu wa APR FC utarahamagawe mu Mavubi

Ntaribi Steven ni umunyezamu w’ikipe ya APR FC wagaragaye cyane mu izamu ry’iyi kipe mu mikino ya shampiyona aho yagiye afasha APR FC kutinjizwa ibitego ndetse anagenda agirirwa icyizere cyo kubanza mu izamu kuko hari n’ibihe byageraga ukabona ko ari hejuru kurusha Emery Mvuyekure bakinana muri iri zamu.

Niba barahamagaye abakinnyi 11 muri APR FC, bivuze ko imibare n’ubusesenguzi bw’abatoza b’ikipe y’igihugu basanze APR FC ariyo kipe ikomeye kurusha izindi. Niba rero barasanze APR FC ari ikipe ikomeye, ntaho byabaye ko ikipe ikomeye ibura umunyezamu mwiza uherekeza abo bakinnyi mu kwitwara neza kwabo.

 2.Nizeyimana Mirafa (Police FC)

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa yambura umupira umukinnyi wa Pepinieres FC

Nizeyimana Mirafa yambura umupira umukinnyi wa Pepinieres FC

Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC ni umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri shampiyona haba mu ikipe ya Police FC ndetse no mu makipe yose ugiye ureba abo bakina ku mwanya umwe.

Mu mikino 24 Police FC imaze gukina, Nizeyimana yakinnye imikino 22 abanzamo akarangiza iminota 90’ ndetse n’umukino umwe (1) yakinnye asimbuye.

Ku mwanya akinaho (Nimero gatandatu) aho abakinnyi bahakina baba bafite inshingano zo kwambura imipira ikipe baba bahanga (Equipe Adversaire) no kubabuza gukina (Casseur), Nizeyimana nta mukinnyi mu bahamagawe wamurushije gukora neza izi nshingano kuko kugeza magingo aya nta karita n’imwe arabona wenda iturutse ku miserereko (Tackle) cyangwa gutegana agamije kwambura imipira.

3.Habimana Hussein (Police FC)

Habimana Hussein wa Police FC

Habimana Hussein wa Police FC

Ubwo Habimana Hussein yari arinze Issa Bigirimana rutahizamu wa APR FC

Ubwo Habimana Hussein yari arinze Issa Bigirimana rutahizamu wa APR FC

Habimanan Hussein ni umukinnyi ukina inyuma mu ikipe ya Police FC wabashije gukina imikino yose Police FC imaze gukina. Ni umusore ufite uburyo yarinda izamu akoresheje umutwe (Aerial Defense) ndetse no kuba yatera umuserereko (Tackle) mu gihe uwo bahanganye amusize gato. Niba barahamagaye ba myugariro bo kugerageza na Habimana Hussein yari umukinnyi wo kujyana bakareba icyo arusha abandi.

4.Mutsinzi Ange Jimmy (Rayon Sports)

Mutsinzi  Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports

Mutsinzi  Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports

Mutsinzi  Ange Jimmy ubwo yarimo acunganwa na rutahizamu wa Rivers United

Mutsinzi  Ange Jimmy ubwo yarimo acunganwa na rutahizamu wa Rivers United

Mutsinzi Ange Jimmy ukina inyuma mu ikipe ya Rayon Sports ni umwe bakinnyi babuze ku rutonde bititezwe kuko bigendanye n’imikino yagiye akina haba muri shampiyona ndetse n’imikino mpuzamahanga yakinnye haba muri Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, biboneka ko ku myaka afite yakabaye agirirwa icyizere akajya kugeragezwa kuko hari abakinnyi bahamagawe muri ubu bwugarizi yagiye arusha akazi yakoze muri Rayon Sports.

5.Nyandwi Saddam (Espoir FC)

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC

Nyandwi ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo kuri ubu amaze kubonera Espoir FC ibitego bine (4) muri shampiyona

Nyandwi ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo kuri ubu amaze kubonera Espoir FC ibitego bine (4) muri shampiyona

Nyandwi Saddam umukinnyi w’inyuma iburyo (Right Back) mu ikipe ya Espoir FC, ni umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo kwigaragaza muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017 batagize andi amhirwe yo kuba bagirirwa icyizere cyo kujya mu mibare ya Antoine Hey.

Nyandwi ni umwe muri ba myugariro babashije kureba mu izamu batsinda ibitego kuko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bine (4) nka myugariro. Niba barahamagaye abakinnyi bo kujya kuzamurira urwego,Nyandwi Saddam hari ibyo yakoze bimuhesha uburenganzira bwo kujya kongererwa urwego.

6.Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali)

Nsabimana Erci Zidane wa AS Kigali

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali

Nsabimana Erci Zidane ubwo yari ahanganye na Nahimana Shassir wa Rayon Sports

Nsabimana Eric Zidane ubwo yari ahanganye na Nahimana Shassir wa Rayon Sports

Mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga baca ku mpande (Wingers) bahamagawe mu ikipe y’abakinnyi 41 bagiriwe icyizere cyo kujya kongera urwego rw’imikinire, ntabwo bakabaye baburamo Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali kuko imikino yose yagiye akina bigaragara ko yazamuye urwego muri uyu mwaka w’imikino ku buryo iyo ahabwa ayo mahirwe nawe hari icyo yari kuzerekana dore ko atari ubwa mbere akinira ikipe y’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias6 years ago
    Rwose MUTSINZI Ange niba tureba ku iterambere ry'umupira nyarwanda ntiyakabuze mubakinnyi 41 bazakorerwa igeragezwa uretse nabo no muri 23 yakajemo nk'umukinnyi ukiri muto kandi ushoboye!!
  • Ali 6 years ago
    kuchi bata hamagaye Rwatubyaye Abdoul wa rayons sport
  • mabo6 years ago
    njy mbona ntamukinnyi eo hagati urusha zidane hano murwanda sinzi impamvu yasigaye proof uzarebe iyo as kigali yahuye naza apr ba yanick barabura kbsa





Inyarwanda BACKGROUND