RFL
Kigali

Hey yamuritse gahunda y’Amavubi kuzageza kuwa 22 Nyakanga 2017 ubwo Tanzania izaba ikina n’u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2017 8:11
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2017 nibwo Antoine Hey Umudage utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda-Amavubi yahuye n’abanyamakuru kugira ngo abavire imuzingo uko gahunda y’ikipe y’igihugu iteye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 kuzageza kuwa 22 Nyakanga 2017 ubwo Tanzania izaba ikina n’u Rwanda kuri sitade ya Kigali i



U Rwanda rugomba gukina na Tanzania imikino ibiri y’ijonjora rya kabiri mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu hakoreshejejwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) aho imikino ya nyuma izakinirwa i Nairobi muri Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

Nyuma yo gutangaza abakinnyi 22 bagomba kuzavamo 18 bazitabawa u Rwanda rusura Tanzania mu mukino uzakinwa kuwa 15 Nyanga 2017 i Mwanza, Antoine Hey yanatanze uko ibikorwa bizakurikirana mu byumweru bibiri biri imbere.

Dore uko gahunda iteye:

1.Umwiherero w’abakinnyi 22 bahamagawe ugomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 mu masaha y’umugoroba.

2.Kuwa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2017 hazatangira imyitozo nyirizina izakomeza kuwa Kane no kuwa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017. Imyitozo izajya ikorwa kabiri ku  munsi harimo iya mbere ya saa tatu za mugitondo (09h00’) na saa cyenda n’igice (15h30’).

Hey kandi yasobanuye ko imyitozo ya mugitondo izajya ikorwa buri wese yemerewe kwinjira akareba bitandukanye n’iyizajya ikorwa nyuma ya saa sita aho bazajya bafunga sitade.

3.Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 hazakinwa umukino hagati y’abakinnyi ubwabo (nyuma ya saa sita), umukino uzakinwa sitade ifunze mbere yuko ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017 bagira ikiruhuko.

4.Kuwa Mbere tariki 10, kuwa Kabiri 11 Nyakanga 2017 bazakomeza imyitozo isanzwe ya kabiri ku munsi (09h00 na 15h30’) mu gihe kuwa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 bazakora imyitozo ya nyuma ya saa sita gusa kuko hazaba hanamenyekanye abakinnyi 18 bazurira indege bagana i Mwanza muri Tanzania kuwa Kane tariki 13 Nyaknga 2017.

5. Ikipe izagera muri Tanzania habeho gukora imyitozo yo kunanura ingingo mbere yo gucakirana na Tanzania Kuwa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017

Umukino w’u Rwanda na Tanzania uzakinirwa ku kibuga cya sitade ya CCM Kirumba Mwanza, ikibuga gifite ubwatsi karemano, umukino uzatangira saa Kumi z’umugoroba (16h00’) ku masaha ya Tanzania mu gihe mu Rwanda bizaba ari saa cyenda z’igicamunsi (15h00’).

6.Nyuma y’umukino, Antoine Hey yavuze ko ikipe izahita igaruka i Kigali bityo tariki 16 Nyakanga 2017 abakinnyi bazaba barasigaye bazasanga abandi mu mwiherero kugira ngo bakomeze gutegura umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa 22 Nyakanga 2017 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

CHAN2018: Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 22 bazavamo 18 bazakina na Tanzania

Antoine Hey Umutoza mukuru w'Amavubi

Dore abakinnyi 22 bahamagawe:

Abanyezamu (3):Kwizera Olivier (Bugesera FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).

Abakina inyuma (9):Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mpozembizi Mohammed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Abakina hagati(6):

Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Niyonzima Ally (Mukura Victory Sport).

Abataha izamu (4):Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Mugisha Gilbert (Pepinieres FC).

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND