RFL
Kigali

Uko Cassa Mbungo abona ubusatirizi bwa Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2017 13:09
0


Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sport babarizwa mu gice gitaha izamu batarahuza neza ku buryo byahita bitanga umusaruro.



Uyu mutoza ukunze gukina umukino w’ingufu cyane avuga ko bitewe n’uburyo yari yapanze ikipe yabonaga mu bwugarizi no hagati nta kibazo ari bugire ariko ngo biza kuba amahirwe macye batsindwa igitego cya mbere.

“Urebye kuri offensive ntabwo biragenda neza, ni bwo tugitangira , kumenyerana ntabwo biramera neza. Ariko iyo urebye hagati n’inyuma, uburyo twari twakoze iyo tudatsindwa igitego bitewe nuko gufata abakinnyi bitakozwe neza... igitego cya mbere uwatsinze umupira yatsinze ari wenyine ariko bibaho mu mupira”. Cassa Mbungo

Cassa Mbungo avuga ko shampiyona itarangiriye ku kuba Kiyovu Sport itsinzwe na Rayon Sports kuko ngo mu makipe 15 bahanganye bamaze gukina imikino ibiri bityo ngo abakunzi b’umupira w’amaguru bategereze indi mikino 13 iri imbere. “Dufite abo duhanganye 15, tumaze gukina na babirireka dutegereje 13 basigaye turebe”. Cassa Mbungo

Umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, Cassa Mbungo yafashije Kiyovu Sport gutsinda  FC Musanze igitego 1-0 mu mukino waberaga ku kibuga cya Mumena. Umukino w’umunsi wa gatatu (3) wa shampiyona, Kiyovu Sport izaba iri kwa Mironko i Gikondo aho izaba yasuye Miroplast FC iheruka gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 naho Rayon Sports yo izaba ikina na Bugesera FC i Nyamata kuwa 21 Ukwakira 2017. AS Kigali izakirwa na  APR FC kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 kuri sitade ya Kigali.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

11 Cassa Mbungo yari yabanje mu kibuga ahura na Rayon Sports

Dore uko umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017

-Mukura Victory Sport 1-2 Police FC  

Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017

-FC Marines 1-1 APR FC  

-Espoir FC 1-1 Etincelles FC

-AS Kigali 2-0 Miroplast FC

-Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC

-Amagaju FC 2-0 Kirehe FC 

Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017

-Rayon Sports 2-0 SC Kiyovu 

-FC Musanze 1-0 Bugesera FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND