Biramahire Christophe Abedy ukina asatira muri Police FC yatangiye urugendo rwo kwigaragariza abatoza b’iyi kipe ubwo yabatsindiraga igitego cyo kwishyura Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, igitego cye cya mbere yatsize ku myaka 18 y’amavuko.
Police FC yinjijwe igitego gitsinzwe na Bukuru Christophe ku munota wa 77’ w’umukino mbere yuko Biramahire yishyura ku munota wa 78’ ku mupira yari ahawe na Danny Usengimana biturutse ku guhana neza kwatangijwe na Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie Vianney agatera umupira umanuka imbere y’izamu. Muvandimwe Jean Marie Vianney ni we wanabaye umuinnyi w’umukino (Match of the match).
Nyuma y’umukino, Biramahire yavuze yishimye cyane kuba amaze iminsi ahabwa akanya ko kugaragaza icyo ashoboye akaba abigezeho mu mukino ukomeye, gusa ngo arashimira cyane Seninga Innocent umutoza wa Police FC wamushyizemo nyamara ari bwo ibintu byari byakomeye ku ruhande rwabo. “Ndabyishimiye cyane. Iyo umutoza aguhaye akanya ukakabyaza umusaruro kugira ngo n’ubutaha bazakwizere. Nagiye mu kibuga kugira ngo nereke coach (umutoza) ko hari icyo nshoboye kuko gukina mu ikipe ya Police (FC) bisaba gukora cyane”. Biramahire Abedy aganira na INYARWANDA.
Ubwo uyu musore yari amaze gutsinda igitego yahise yiruka asiga bagenzi be ahita asanga umutoza we barahoberana, ibintu avuga ko yashakaga kumushimira. “Coach (Seninga) wacu ni umutoza mwiza , yanshizemo yampaye icyizere arambwira ngo genda ubikore. Nta kindi yambwiye njya kujyamo.Buriya rero nagiye ngiye kumushimira gusa”. Biramahire Christophe Abedy.
Ku ruhande rwa Seninga Innocent umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko Biramahire ari umwana ushobora kuzavamo umukinnyi mwiza natirara kuko ngo afite impano yo kumenya gufata ba myugariro b’amakipe akina nayo kandi akanagira inyota yo gukora ku mupira wose umugana haba hasi cyanga mu kirere adashyizemo ubunebwe.
Biramahire w’imyaka 18 magingo aya, yakiniye ikipe ya Bugesera FC aza kuyivamo ajya muri Interforce Fc igihe gito ari naho yavuye agana muri Police FC agasinyamo amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara akinira iyi kipe isigaye izwi ku izina ry’Indwanyi. Uyu kandi yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi y'ingimbi (U20) yashakaga itike y'igikombe cya Afurika cyaraye gisojwe gitwawe na Zambia yari yacyakiriye.
Ubwo Biramahire Abeddy yari amaze kwitegura kwinjira mu kibuga
Umusifuzi amaze kumanika ko hasohoka nimero 15 (Muzerwa Amin) hakinjira nimero 23 (Biramahire Abedy)
Amin Muzerwa yasohotse, Biramahire arinjira
Biramahire ubona agira ubushobozi bwo kuba yacenga nkuko Seniga Innocent abivuga
Biramahire yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi y'ingimbi (U20) yashakaga itike y'igikombe cya Afurika cyaraye gissojwe gitwawe na Zambia yari yacyakiriye.
Ubwo Mwiseneza Daniel myugariro wa Mukura VS yamufataga mu ijosi abona ko agiye kumucika agana izamu
Amaze gutsinda igitego
Biramahire Abedy
Yari yinjiye mu kibuga asimbuye nkuko byagenze mu mukino baheruka gukona na Gicumbi FC
Biramahire Abedy mu mukino w'i Gicumbi
Biramahire Abedy (ibumoso) na Imurora Japhet (iburyo) ni bo batsinze ibitego bya Police FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO