RFL
Kigali

Uganda mu itsinda ry’urupfu mu mikino y’igikombe cya Afurika 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/10/2016 12:16
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo hamenyekanye uko amatsinda y’igikombe cya Afurika 2017 ateye nyuma yaho amakipe y’ibihugu 16 yari yaramaze kubona amatike ayaganisha muri iri rushanwa, byarangiye igihugu cya Ghana kisanze mu itsinda rikomeye ririmo na Ghana.



Ikipe y’igihugu cya Uganda (Uganda Cranes) yisanze mu itsinda rya kane (D) ririmo ibihugu nka Ghana, Misiri na Mali, ibihugu bisanzwe bifite urwego rw’umupira wisumbuye ugeranyije na Uganda.

Micho Milutin

Micho Milutin (ibumoso) ari kumwe na Kalilou Fadiga wabiciye bigacika muri Senegal 

Igihugu cya Ghana kiri muri iri tsinda cyahoze mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu mikino y’amajonjora aho ibihugu byombi byari mu itsinda rya munani (H). Igihugu cya Cote d’Ivoire gifite igikombe giheruka, iri mu itsinda rya gatatu (C) kumwe na Togo, Morocco na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dore uko amatsinda y’igikombe cya Afurika 2017 ateye:

Itsinda A: Gabon, Guinee Bissau,Cameroun na Burkina Faso

Itsinda B: Algeria, Zimbabwe, Senegal na Tunisia

Itsinda C: Cote d'Ivoire, Togo, Morocco na DR Congo

Itsinda D: Ghana, Uganda, Egypt na Mali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND