RFL
Kigali

Uganda Cranes yabonye kapiteni mushya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2017 16:13
0


Nyuma y’isezera rya Goffrey Massa wari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes), Dennis Onyango yahise amusimbura kuri uyu mwanya azaba yungirijweho na Hassan Wasswa Mawanda.



Denis Onyango unaherutse kuba umukinnyi ukina muri Afurika uhagaze neza, azayobora ikipe y’igihugu ya Uganda mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON) 2019.

Ibi byemejwe nyuma yaho Multin Sredejovic yemeje ko Denis Onyango agomba gusimbura Goffrey Massa wasezeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda.

Nyuma ya Massa, harakurikiraho Onyango. Onyango niwe kapiteni mushya kuko afite ubunararibonye mu kubyobora abandi. Micho aganira na Kawowo

Ikipe y’igihugu ya Uganda izamanuka mu kibuga kuwa 13 Kamena 2017 ubwo izaba itangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 aho izaba ikina na Cap Verde kuri sitade ya Estádio Nacional de Cabo Verde muri Praia.

 

Denis Onyango Kapiteni mushya wa Uganda Cranes

Uyu munyezamu wa Mamelodi Sundowns azaba yungirijwe na  Hassan Wasswa Mawanda myugariro wa Vipers SC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND