IKipe ya Paris Saint Germain iri mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yakuwe mu irushanwa rya UEFA Champions League na FC Barcelona iyishyuye ibitego byose yari yayitsinze mu mukino ubanza inayishyiramo igitego cy’ideni.
Umukino ubanza, Paris Saint Germain yari yanyagiye FC Barcelona ibitego 4-0 ariko byaje kuba amateka akomeye cyane ku batuye i Catologne kubona ikipe yabo yinjiza ibitego bitandatu (6) mu mukino wo kwishyura mu gihe PSG yatahiye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Edinson Cavani nawe utigaragaje mu mukino.
Inzonzi z’abafana iyi kipe yambara umutuku n’umukara zatangiye gukangurwa n’igitego cya Luis Suarez yabonye ku munota wa 3’ w’umukino. Blaise Matuidi ukina hagati muri PSG yahise ahabwa ikarita y’umuhondo kimwe mu bintu byatumye atangira gukina yigengesereye atinya guhabwa umutuku.
Julian Draxler (PSG) yahise ahabwa umuhondo ku munota wa 14’ mbere y'uko Gerard Pique (FCB) nawe ayihabwa ku munota wa 23’ dore ko na Sergio Busquets (PSG) yayibonye ku munota wa 36’.
Ku munota wa 40’ w’umukino, FC Barcelona yasatiriye bituma abugarira ba PSG bagira uguhuzagurika byatumye Layvin Kurzawa yitsinda igitego cyabaye icya kabiri cya FC Barcelona. Edinson Cavani (PSG) yahise ahabwa ikarita y’umuhondo mbere yuko amakipe ajya kuruhuka ngo agaruke FC Barcelona ibona igitego cya gatatu cya Lionel Messi ku munota wa 50’.
PSG yahise ihindura gahunda ikuramo Lucas Moura yinjiza Angel Di Maria byabonekaga ko umutoza yamuruhukije yizeye ubuzigamo bw’ibitego yari afite mbere y’umukino. Nyuma y’iminota 11’, FC Barcelona yaciwe intege ubwo Ivan Rakitic yahabwaga ikarita y’umuhondo ibintu byatumye atongera gukora byinshi hagati mu kibuga.
Edinson Cavani yaje kubonera PSG igitego ku munota wa 62’ ariko Neymar aza kwigwisha ku munota wa 64’ ashaka kwishyura bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo. Luis Enrique amaze kubona ko PSG yayiciye ingufu, yahise akuramo Andreas Iniesta amusimbuza Arda Turan ku munota wa 65’ mbere y'uko Luis Suarez yigwisha agahabwa umuhondo.
PSG babonye byakomeye bahise bakuramo Juan Draxler wari wabonye umuhondo binjiza Serge Aurier bagamije kugarira birushijeho ku munota wa 75’ mbere y’umunota umwe ni bwo na FC Barcelona bakuyemo Rafinha binjiza Sergio Roberto. Ivan Rakitic wari wabonye umuhondo yahise asimburwa na Andrew Gomes (84’).
Ku munota wa 84’ ni bwo abarebaga uyu mukino babonye Neymar yinjiza igitego cyatumye ikipe ya PSG itangira kumva ko yanavamo. Abafana ba FC Barcelona bahagurutse batera igitutu PSG birangira igize igihunga ku munota wa 90’ Neymar bamukoreraho ikosa , ahabwa penaliti arayinjiza ari nako Marco Verrati ahabwa ikarita y’umuhondo yihuta.
Umusifuzi yongeyeho iminota ine (4’) yavuyemo igitego cya gatandatu cya FC Barcelona cyatsinzwe na Sergio Roberto ku mupira yahawe na Neymar Junior Santos. PSG umukino ubanza yari yatsinze FC Barcelona ibitego 4-0 nayo itsindwa 6-1 mu mukino wo kwishyura. Bivuze ko PSG yasezerewe ku giteranyo cy'ibitego 6-5.
Undi mukino wabaga, ikipe ya Borussia Dortmund yanyagiye CF Benfica ibitego 4-0 ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 kuko umukino ubanza Benfica yari yatsinze B.Dortmund igitego 1-0.
Neymar Junior Santos yaboneye FC B ibitego 2 mu mukino
PSG yaranzwe no gukora amakosa menshi mu bwugarizi
Ubwo Cavani wa PSG yatsindaga igitego
Cavani na bagenzi be bishimye bikomeye bibwira ko babonye inyongera ikomeye
Buri umwe wese warebaga uyu mukino cyangwa anafana PSG yumvaga neza ko FCB itashye
Na Lionel Messi ubwe yahise ahindura intekerezo
Messi yari yinjije penaliti mbere yuko Cavani amwishyura
Ubwo Messi yari amaze kwinjiza penaliti yagize vuba vuba yizanira umupira kugira ngo umukino uhite ukomeza
Aha umusifuzi yanzuye ko Thomas Meunier (hasi/PSG) yakoreye ikosa kuri Neymar ndetse bivamo penaliti
Abakinnyi ba PSG ntabwo babyemeraga barimo na Kapiteni Tiago Silva
Uburyo Layvin Kurzawa yitsinzemo igitego
Abakinnyi ba FC B wabonaga nta mwanya bafite wo gutakaza
Uburyo Luis Suarez yatsinzemo igitego
Luis Suarez yishimira igitego cyafunguye amazamu
Cavani yumvana imbaraga na Mascherano
Coup Franc ya Messi i Camp Nou
Ubwo Blaise Matuidi yahabwaga ikarita y'umuhondo
Kandi byagaragaye ko Sergio Busquets ari we wakoze ikosa
Samuel Umtiti ahagarika Edinson Cavani
Rafinha azengereza Cavani
Busquets acungacunga ko Lucas Moura yatakaza umupira
Sergio Roberto ni we wakuriye inzira ku murima abatuye i Paris
Uburyo yikweduye ku mupira awuganisha mu izamu
Umupira mu rucundura
FC Barcelona bishimira intsinzi
L.Messi yiyereka abafana
Neymar na Luis Enrique
Abatoza ubwabo bari mu bicu
Neymar Junior Santos niwe wabaye intwaro ikomeye ya FC Barcelona
Amafoto: DailMail
TANGA IGITECYEREZO