Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Arsenal yatsindwaga na Bayern Munich ibitego 5-1 byaje bisanga 5-1 yayitsinze mu mukino ubanza bituma ijya mu mateka y’amakipe yatsinzwe ibitego byinshi mu mukino ya 1/8 muri UEFA Champions League.
N'ubwo yanyagiwe ubugira kabiri, Arsenal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ubwo Theo Walcott yatsindaga igitego. Robert Lewandowski yishyuye ku munota wa 55’, Arjen Robben yungamo ikindi ku munota wa 68’ mbere y'uko asimburwa na Douglas Costa ku munota wa 71’.
Nyuma y’iminota irindwi ageze mu kibuga, Douglas Costa yatsinze igitego ku munota wa 78’ mbere y'uko Frank Ribbery asimburwa na Joshuan Kimmich. Arturi Vidal yatsinzemo ibitego bibiri (80’, 85’). Olivier Giroud yasimbuwe na Mesut Ozil, Francis Cocquelin asimbura Aoron Ramsey mu gihe Arsene Wenger yasahakaga ibitego byo kwishyura.
Muri uyu mukino ikipe ya Arsenal byabaye ngombwa ko isezererwa itsinzwe ibitego 10-2 kuko no mu mukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 5-1. Abafana b'iyi kipe bari bitwaje ibitambaro byamagana umutoza Arsene Wenger ndetseb banasaba ubuyobozi bw'ikipe kuba batamwongerera amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe. Muri uyu mukino kandi Laurent Koscielny yahawe ikarita itukura ku munota wa 54'.
Mu mateka ya UEFA Champions League ntabwo ari Arsenal isezerewe itsinzwe ibitego byinshi mu mikino ya 1/8 cy’irangiza kuko mu 2009 Bayern Munichen yasezereye Sporting Lisbon igiteranyo cy’ibitego 12-1. Mu 2012 , FC Barcelona yasezereye Bayer Leverkusen iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 10-2. Lyon (France) yakuyemo Werder Bremen iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 10-2 mu 2005. Mu 2014 kandi ikipe ya Real Madrid yasezereye FC Schalke04 iyitsinze ibitego 9-2.
Undi mukino wabaga kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Real Madrid yasezereye SSC Napoli ibitego 3-1 ihita inayishyiramo igiteranyo cy’ibitego 6-2 dore ko mu mukino ubanza Real Madrid yari yatsinze ibitego 3-1.
SSC Napoli yafunguye amazamu ku munota wa 24’ ku mbaraga za Dries Mertens mbere y'uko Sergio Ramos yishyura ku munota wa 51 ku mupira yahawe na Toni Kroos. Dries Mertens wa Napoli yaje kwitsinda igitego ku munota wa 57’. Alvaro Morata niwe watsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid ku munota wa 90’ w’umukino.
Walcott afungura amazamu ku munota wa 20' w'umukino
Theo Walcott yiyereka abafana bari muri Fly Emirates
Robert Lewandowski aterekamo igitego ku munota wa 55'
Abakinnyi bashimira Robert Lewando
Arjen Robben yungamo igitego ku munota wa 68'
Arturo Vidal yishimira igitego ku munota wa 80'
Arsene Wenger uri ku gitutu cy'abafana
Carlo Ancelotti utoza Bayern Munichen yari yiyicariye
Renato Sanches (ibumoso) na Tomas Muller (iburyo) bari bicaye ku ntebe y'abasimbura dore ko batanakinnye
Ozil yari yabanje ku ntebe y'abasimbura dore ko byari byitezwe ko atanakina kubera uburwayi
Umukino wahagazeho gato abashinzwe sitade bakuramo ibi bipapuro byari byashyizwe mu kibuga
Na Manuel Neuer yaje kubafasha
Xabi Alonso ahuza inkweto na Alexis Sanchez
Frank Ribbery yabanje mu kibuga
Olivier Giroud mu kirere ashaka igitego n'umutwe
Gusa ntabwo byamukundiye kugishyiramo
Cocquelin asigana na Vidal
Walcott ashwana nyuma yo kuburana ko yatezwe akaba yagahawe penaliti
Byamuviriyemo guhabwa ikarita y'umuhondo
Alexis Alesandro Sanchez abangamirwa na Arturo Vidal
Koscielny agerageza guhagarika Lewandowski
Byarangiye amurambitse hasi
Ikarita y'umuhondo bahise bayimwereka
Nyuma y'amasegonda ahita ahabwa umutuku
Abafana bamagana Arsene Wenger
Bamusezeyeho
Mbere y'umukino abafana ba Arsenal bari baje kureba ko ikipe yabo yakora amateka
Amafoto: DailMail
TANGA IGITECYEREZO