RFL
Kigali

UEFA CL 2018: Real Madrid yatwaye igikombe itsinze Liverpool mu mukino Mohammed Salah yakinnyemo iminota 29-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2018 2:29
1


Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi (UEFA Champions) ku nshuro ya 13 itsinze Liverpool ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma wakinirwaga kuri sitade limpiyskiy National Sports Complex iri I Kiev muri Ukraine.



Real Madrid ni yo yari ifite amahirwe mbere y’umukino bigendanye n’inshuro imaze gutwara iki gikombe ndetse n’uburyo yari kuba ishaka gukomeza guca agahigo ko kuba ikipe ya mbere ku isi itwaye iki gikombe inshuro eshatu (3) yikurikiranya (2018, 2017 na 2016).

Karim Benzema ni we wafunguye amazamu ku munota wa 51’ w’umukino biturutse ku mupira yahawe ka Karius umunyezamu wa Liverpool ubwo yashakaga kuwujugunya akawumutera ku kaguru. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Sadio Mane ku munota wa 55’ akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Real Madrid yaje kwerekana ko ishaka igikombe ubwo Gareth Bale wari winjiye mu kibuga asimbuye yahise atsinda igitego ku munota wa 64’ ku mupira yahawe na Marcel. Gareth Bale yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 83’ ubwo yateraga ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu Karius akabura uko abyifatamo.

The Madrid team celebrated wildly following their 3-1 victory over Liverpool in the Champions League Final 

Real Madrid baterura igikombe cya 13 mu mateka 

Muri uyu mukino, ikipe ya Liverpool yaje kuzongwa ubwo Mohammed Salah wari witezwe yaje kuva mu kibuga agize ikibazo cy’imvune nyuma yo kugongana na Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid. Bitewe nuko abugarira ba Real Madrid batinyaga kuzamuka cyane bamusize, baje kwirekura batangira gukina bitonze bityo ubwo Gareth Bale yari amaze kuza ni bwo abugarira ba Liverpool batangiye gukinira inyuma ari nako kwinjizwa ibitego bibiri mu minota micye.

Uyu mukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Sadio Mane ku munota wa 82’ azira kubangamira Sergio Ramos. Real Madrid yateye amashoti atandatu (6) agana mu izamu havamo ibitego bitatu (3), bateye amashoti atandatu (6) aca kure y’izamu. Real bagize uburyo bwo gutindana umupira ku kigero cya 61%, batera koruneri icyenda (9), bararira inshuro zirindwi(7), bakora amakosa atandatu (6), batera free-kicks eshatu (3). Real Madrid nta karita n’imwe batahanye.

Liverpool's Loris Karius gifted Real Madrid two goals in tonight's Champions League final in Kiev which finished 3-1 

Loris Karius umunyezamu wa Liverpool hari ibitego yatsinzwe bikababaza abafana 

Ku ruhande rwa Liverpool, bateye amashoti abiri agana mu izamu babonamo igitego kimwe (1), bateye amashoti atatu (3) aca kure y’izamu (3), bagumanye umupira ku kigero cya 39% mu minota 90’ muri rusange. Bateye koruneri eshanu (5), bararira inshuro eshatu (3), bakora amakosa 18, babonye ikarita imwe y’umuhondo yahawe Sadio Mane, bateye imipira irindwi (7) iteretse.

Karius lay on the ground after misjudging Gareth Bale's second goal of the night weakly palming the ball into his own net

Karius pulled his jersey over his head and lay on the ground as he contemplated his role in Liverpool's defeat in Kiev tonight

Karius hasi yibaza ibiri kuba 

Madrid substitute Gareth Bale scored a spectacular overhead kick to restore Real's lead minutes after joining the game

Kimwe mu bitego bya Gareth Bale 

Bale, pictured, started the game on the bench but made an impact only minutes after taking to the field

Bale yishimira igitego

Karius had to be consoled by Liverpool's goalkeeping coach John Achterberg and Madrid's Gareth Bale after the final whistle

Nyuma y'umukino ni bwo Gareth Bale na John Achterberg umunyezamu wundi wa Liverpool bihanganishije Karius 

Karius, pictured, apologised to Liverpool fans who travelled to Kiev after his two errors cost the team the game

Nyuma y'umukino ni nabwo Loris Karius yasabye imbabazi abafana ba Liverpool

A Liverpool fan weeps by himself outside the stadium following his team's 3-1 defeat to Real Madrid this evening 

Umwe mu bafana na Liverpool yihinnye hanze ya sitade ararira 

Liverpool fans gathered inside Anfield but their dreams of victory were dashed by two goalkeeping howlers 

This girl gathers her thoughts outside the stadium in Kiev having witnessed Liverpool's 3-1 defeat to Real Madrid 

Abafana ba Liverpool ku munota wa 90'

Liverpool manager Jurgen Klopp turned his head away from the trophy following his second final defeat

Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool amaze kwambara umudali 

Cristiano Ronaldo looked happy with his winner's medal despite failing to improve on his 15 goals in the competition this year

C.Ronaldo n'umutoza we Zinedine Zidane basekana ibyishimo 

Gareth Bale kissed the Champions League trophy after his two goals secured victory for Real Madrid who retain the cup

Gareth Bale yishimira igikombe nyuma y'ibitego bibiri yatsinze mu mukino

Karim Benzema opened the scoring for Real Madrid following a monumental blunder by Liverpool keeper Loris Karius 

Karim Benzema ni we wafunguye amazamu

Madrid captain Sergio Ramos was involved in the challenge which sidelined Liverpool's top striker Mohammed Salah

Abakinnyi ba Real Madrid birukankana igikombe 

Sadio Mane equalised moments later giving Liverpool a lifeline during tonight's crunch Champions League match

Umunya-Senegal Sadio Mane ni we watsinze igitego cya Liverpool

Liverpool's Mo Salah was substituted after 30 minutes following a strong challenge by Real Madrid's Sergio Ramos 

Iminota 29' yari ihagije ngo Mohammed Salah abe atakibarizwa mu kibuga

Salah was left flying and came down heavily on his shoulder which forced his replacement on with at least an hour remaining

The Liverpool talisman injured his shoulder after being bundled over by Ramos leaving Liverpool fans distraught 

Ubwo Sergio Ramos yari amaze kumugusha 

Liverpool fans looked on in shock after watching Mo Salah hit the ground holding his left shoulder 

Salah was seen as the biggest threat against Madrid tonight by Liverpool fans who cannot believe their bad luck

Abafana ba Liverpool ubwo bari bamaze kubona imvune ya Mohammed Salah

Liverpool manager Jurgen Klopp tried to console the distraught Salah as he left the field after only 30 minutes 

Mohammed Salah yahise asohoka mu kibuba hajyamo Adam Lalana

Spirits appear high in Kiev's Shevchenko Park, where thousands of Liverpool fans have gathered in the sunshine ahead of the Champions League final kick-off against Real Madrid. The two European heavyweights are set to lock horns tonight - pitting three time Ballon d'Or winner Christiano Ronaldo against Premier League player of the year Mohamed Salah

Some Liverpool fans failed to travel because flights they had booked had been cancelled at the 11th hour leaving them stuck

Abafana ba Liverpool mbere y'umukino

Uefa prepared an extravagant ceremony ahead of tonight's game

Ibirori nyabanjirije umukino

Dua Lipa entertained the crowd at the stadium in Kiev ahead of tonight's crunch Champions League final 

Dua Lipa umuhanzikazi waririmbye muri uyu muhango

The family of Madrid legend Sergio Ramos are in the stadium to watch the game with his mother Paqui Garcia, left, son Marco Ramos Rubio, centre and the player's wife Pilar Rubio, right

Umuryango wa Sergio Ramos bareba umukino

Liverpool's Mo Salah failed to provide that moment of inspiration tonight after going off injured on 30 minutes 

Mohammed Salah atarava mu kibuga yari yatanze akazi gakomeye 

Wales player Gareth Bale, pictured, did not start tonight's game having been left on the bench by Madrid coach Zidane 

Gareth Bale ubwo yageraga ku kibuga 

Some fans wandered around the stadium precincts earlier today in the hope of security a ticket for the sell-out game

Uyu yari yitwje icyapa avuga ko ashaka amatike kuko yari yashize 

The Anfield season ticket holder said he feared it may be too late for him to pass his ticket on to another lucky supporter who is heading to Kiev

Mbere y'umukino abafana ba Liverpool bari bafite icyizere 

AMAFOTO: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ntakund gusa bahakuwe nimana leal ntiyarikwiy kugitwar





Inyarwanda BACKGROUND