RFL
Kigali

UEFA CL 2018: Manchester United yasezerewe na FC Sevilla-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2018 9:58
0


Manchester United ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Abongereza yasezerewe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma yo gutsindwa na FC Sevilla yo muri Espagne ibitego 2-1 mu mukino waberaga i Old Traford.



Wari umukino wo kwishyura wa 1/8 wakinwaga nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0. Manchester United iheruka gutsinda Liverpool muri shampiyona, abafana bayo bumvaga ko iza kubakomereza ibirori bakomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Ibyishimo by’abafana ba Manchester United byatangiye kuyoyoka ku munota wa 74’ ubwo Wissam Ben Yedder wari winjiye asimbuye yahise areba mu izamu kuko nyuma y’iminota ine (78’) yongeyemo igitego bityo bigakomeza gukomera ku ruhande rwa Jose Mourinho n’abahungu be. Ku munota wa 84’ ni bwo Romelu Lukaku yashyizemo igitego cy’impozamarira kitari gifite icyo cyiza kumarira iyi kipe kuko byabonekaga ko FC Sevilla ishaka amanota atatu ku bubi n’ubwiza.

Muri uyu mukino, abasesenguzi babonaga ko Jose Mourinho yateguye nabi abakinnyi yabanje mu kibuga kuko hagati yari yatangije Marouane Felaini afatanya na Nemanja Matic imbere yabo hari Alexsi Alesandro Sanchez wakinaga inyuma ya Lukaku, ibintu wabonaga bidatanga umusaruro.

The Sevilla man pulls his shirt off as he runs towards the corner after helping to condemn United to a Champions League exit

Abafana ba Manchester United ntibazibagirwa Wissam Ben Yedder

Nyuma ni bwo Jose Mourinho yaje kubibona gutyo akuramo Marouane Felaini wanahushije igitego ahita ashyiramo Paul Pogba, nyuma ni bwo Juan Mata yasimbuye Antonio Valencia wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo naho Jesse Lingaard asimbura na Antony Martial.

Undi mukino wabaye n'uko AS Roma yatsinze Shakhtar Donetsk igitego 1-0 cya Edwin Dzeko ku munota wa 52.

Ben Yedder dashes off to celebrate putting the Spanish side into the lead during the Champions League last-16 tie

Wissam Ben Yedder yarebye mu izamu ku munota wa 74' asimbuye 

A dejected Jesse Lingard and Romelu Lukaku prepare to take kick-off after United fell behind at a packed Old Trafford

Romelu Lukaku na Jesse Lingaard bajya gutangiza umupira 

Ben Yedder was able to double his side's advantage with a header that crept over the line after David de Gea got a hand to it

Wissam Ben Yedder yaje kongeramo ikindi ku munota wa 78'

Sevilla's entire team and a number of their substitutes pile into a celebration in the corner following their second goal

Abakinnyi ba FC Sevilla bishimira intsinzi

Goalkeeper De Gea looks glum after conceding a second goal to Ben Yedder, despite managing to get a hand to the ball

David De Dea umunyezamu wa Manchester United yazonzwe n'abakinnyi bava mu gihugu akomokamo (Espagne)

Romelu Lukaku managed to pull a goal back for United, but it turned out to be too little, too late for Jose Mourinho's side

Ku munota wa 84' ni bwo Lukaku yatsinze impozamarira ya Manchester United

Supporters mill outside of a well-lit Old Trafford ahead of kick-off in the last-16 second leg on Tuesday evening

Ubwo abafana bari hanze ya Old Trafford sitade ya Manchester United mbere y'umukino

The two teams shake hands and greet one another in the build-up to the encounter at Old Trafford

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino

Marcus Rashford forced a good save from Sevilla goalkeeper Sergio Rico with a free-kick in the opening exchanges

Marcus Rashford uheruka gutsinda Liverpool yari yitezwe ariko ntibyakunda

United manager Jose Mourinho watches on from the touchline during Tuesday evening's contest at Old Trafford

Jose Mourinho ntabwo yaraye neza

Sevilla's Argentinian midfielder Joaquin Correa headed the ball over the United bar from a corner in the opening 20 minutes

Umukino wari ukomereye Manchester United yari imbere y'abafana 

United's Belgian striker Romelu Lukaku is tackled by Sevilla defender Clement Lenglet during a back and forth first half 

Lukaku ashaka igitego

Luis Muriel worked some space in the United box but was only able to drag his left-footed shot wide of De Gea's post

ERic Bailly Bertrand yugarira 

Lukaku shows his frustration after he was unable to control a ball into his path during a difficult first half on Tuesday

Lukaku yateye umupira barawufata

Sevilla manager Vicenzo Montella directs his players as they look to build on a solid opening to the game at Old Trafford

Vicenzo Montella umutoza mukuru wa FC Sevilla wanabaye rutahizamu mu makipe nka AS Roma na Sampdoria mu Butaliyani

Marouane Fellaini has his shot blocked by a Sevilla defender as United struggled to control the game at home

Marouane Felaini atera ishoti rigana mu izamu

Alexis Sanchez takes on Sevilla's Gabriel Mercado as he looks to push United towards an opening goal at Old Trafford

Alexis Sanchez afatwa na Mercado

Rico gets down well to his right to make contact with the ball and divert it away from goal after a threatening attack

Amahirwe yari ku ruhande rwa FC Sevilla

Rashford is fouled by Sevilla player Pablo Sarabia as he dashes towards the penalty area during the second half

Mercado closes down Rashford as he attempts to make a dash down the left flank during the Champions League game

Marcus Rashford ashaka aho yanyura Mercado 

Fellaini was taken off in the 60th minute of Tuesday night's game in favour of £89million French midfielder Paul Pogba

Marouane Felaini (Ibumoso) yasimbuwe na Paul Pogba 

Lukaku attempts to volley the ball towards goal using his left foot but is met by some staunch defending from Sevilla

Lukaku yahize ibitego birabura 

Sanchez puts his head in his shirt as the ex-Arsenal man again failed to get past the last-16 stage of the Champions League

Sanchez nyma y'umukino

Eric Bailly is clearly upset following full-time as Old Trafford empties out behind him on a demoralising evening for the club

Eric Bailly Bertrand umunya-Cote d'Ivoire ukinira Manchester United 

Kuri uyu wa Gatatu, FC Barcelona irakira Chelsea mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza banganyije igitego 1-1 naho Besiktas yakire FC Bayern Munichen. Byitezwe ko Bayern ikomeza kuko umukino ubanza yanyagiye Besiktas ibitego 5-0.

PHOTOS: DailmailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND