RFL
Kigali

Amafoto y’umukino Real Madrid yatsinzemo Viktoria Plzen muri UEFA Champions League 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2018 8:50
0


Real Madrid yabonye amanota atatu (3) y’umunsi nyuma yo gutsinda Viktoria Plzen ibitego 2-1 birimo n’icya Karim Benzema wongeraga kwiyereka abafana ku mugoroba w’uyu wa Kabiri i Estadio Santiago Bernabeu.



Real Madrid yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11’ ku gitego cya Karim Benzema mbere y'uko Marcelo yungamo ikindi ku munota wa 55’ w’umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbu 67 (67.356).

Igitego cy’impozamarira cya Viktoria Plzen cyabonetse ku munota wa 79’ gitsinzwe na Patrick Hrosovsky. Muri uyu mukino, Isco, Toni Kroos na Sergio Ramos babonye ikarita y’umuhondo buri umwe mu gihe ku ruhande rwa Viktoria Plzen yahawe David Limbersky.

Benzema is congratulated by Real Madrid team-mates Nacho and assist-maker Lucas Vazquez after the early goal

Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Karim Benzema

Undi mukino wabaye mu itsinda rya karindwi (G), AS Roma yanyagiye CSKA Moscow ibitego 3-0 mu mukino waberaga kuri Stadio Olympico de Roma mu Butaliyani ukarebwa n’abarenga ibihumbi 46 (46.005).

Ibitego bya AS Roma byatsinzwe na Edwin Dzeko (30’,43’) mbere y'uko Cengiz Under atsinda icya gatatu (3) ku munota wa 50’.

Andi makipe yaraye ameze neza mu intsinzi ni Bayern Munchen yatsinze AEK Athens mu gihe Ajax Amsterdam yatsindaga Benfica mu itsinda rya Gatanu (E)

Mu itsinda rya munani (H) byari amarira i Old Traford ubwo Manchester United yatsindwaga na Juventus igitego 1-0 mu mukino wari wagaruye Cristiano Ronaldo mu ikipe yakoreyemo ibigwi mbere yo kujya muri Real Madrid na Juventus. Igitego cya Paul Dybala cyo ku munota wa 17’ ni cyo cyarangije uyu mukino.

French striker Benzema celebrates in front of the home fans after breaking the deadlock early on in Tuesday night's game

Karim Benzema yishimira igitego yatsinze ku munota wa 11' w'umukino

Karim Benzema heads home at the back post to give Real Madrid the lead over Viktoria Plzen in the 11th minute of the game

Karim Benzema (9) atera umupira ugana mu izamu

The Brazilian points towards the home fans after doubling the lead for the hosts against Viktoria Plzen 

Marcelo makes a point of pointing at the Real Madrid crest on his chest after scoring in successive games

Marcelo nawe yaje gutsinda igitego

Real Madrid lynchpin Marcelo is helped from the pitch by the medical staff after picking up a late injury in the game

Marcelo myugariro wa Real Madrid yatsinze igitego cya kabiri

Marcelo lifts the ball over the hapless Viktoria Plzen goalkeeper Ales Hruska to double Real Madrid's lead after half time

Igitego cya Marcelo yagitsinze nyuma yo kuzamuka avuye inyuma

The Czech minnows celebrate after scoring at the Bernabeu but they were unable to muster a dramatic equaliser

Viktoria Plzen bishimira igitego

Hrosovsky made amends late on when he guided the ball into the bottom corner past Keylor Navas to halve the deficit

Viktoria Plzen's Patrik Hrosovsky misses a golden chance to equalise but sends his shot on goal well over the bar

Igitego cy’impozamarira cya Viktoria Plzen cyabonetse ku munota wa 79’ gitsinzwe na Patrick Hrosovsky

Real Madrid coach Julen Lopetegui went into the game under increasing pressure after a poor run of results

Julen Lopetegui umutoza mukuru wa Real Madrid atanga amabwiriza 

Real Madrid Lucas Vazquez looks to hold off the challenge of Viktoria Plzen's Milan Petrzela on the touchline

Lucas Vasquez (17) wa Real Madrid abyigana na Milan Petrzela (11) wa Viktoria Plzen

Real Madrid playmaker Isco looks for a way through as Viktoria Plzen's Patrik Hrosovsky pays close attention

Isco atembereza umupira hagati mu kibuga 

Luka Modric works some room in midfield as he looks to control the Champions League group game for Real Madrid

Luka Madric agerageza ishoti riva hagati mu kibuga 

Viktoria Plzen forward Michal Krmencik challenges for the ball alongside Sergio Ramos during the first half

Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid (4) ahanganye na Michal Krmencik rutahizamu wa V.Plzen

Viktoria Plzen goalkeeper Ales Hruska leaps high and palms the effort from the Real Madrid captain over the bar

Ales Hruska umunyezamu waV.Plzen akuramo ishoti 

Sergio Ramos powers a header towards goal as Real Madrid look to bounce back from defeat at home by Levante

Sergio Ramos (4) ageragezaigitego cy'umutwe 

Uko itsinda G rihagaze riyobowe na Real Madrid ibitse igikombe 

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND