Real Madrid yabonye amanota atatu (3) y’umunsi nyuma yo gutsinda Viktoria Plzen ibitego 2-1 birimo n’icya Karim Benzema wongeraga kwiyereka abafana ku mugoroba w’uyu wa Kabiri i Estadio Santiago Bernabeu.
Real Madrid yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11’ ku gitego cya Karim Benzema mbere y'uko Marcelo yungamo ikindi ku munota wa 55’ w’umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbu 67 (67.356).
Igitego cy’impozamarira cya Viktoria Plzen cyabonetse ku munota wa 79’ gitsinzwe na Patrick Hrosovsky. Muri uyu mukino, Isco, Toni Kroos na Sergio Ramos babonye ikarita y’umuhondo buri umwe mu gihe ku ruhande rwa Viktoria Plzen yahawe David Limbersky.
Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Karim Benzema
Undi mukino wabaye mu itsinda rya karindwi (G), AS Roma yanyagiye CSKA Moscow ibitego 3-0 mu mukino waberaga kuri Stadio Olympico de Roma mu Butaliyani ukarebwa n’abarenga ibihumbi 46 (46.005).
Ibitego bya AS Roma byatsinzwe na Edwin Dzeko (30’,43’) mbere y'uko Cengiz Under atsinda icya gatatu (3) ku munota wa 50’.
Andi makipe yaraye ameze neza mu intsinzi ni Bayern Munchen yatsinze AEK Athens mu gihe Ajax Amsterdam yatsindaga Benfica mu itsinda rya Gatanu (E)
Mu itsinda rya munani (H) byari amarira i Old Traford ubwo Manchester United yatsindwaga na Juventus igitego 1-0 mu mukino wari wagaruye Cristiano Ronaldo mu ikipe yakoreyemo ibigwi mbere yo kujya muri Real Madrid na Juventus. Igitego cya Paul Dybala cyo ku munota wa 17’ ni cyo cyarangije uyu mukino.
Karim Benzema yishimira igitego yatsinze ku munota wa 11' w'umukino
Karim Benzema (9) atera umupira ugana mu izamu
Marcelo nawe yaje gutsinda igitego
Marcelo myugariro wa Real Madrid yatsinze igitego cya kabiri
Igitego cya Marcelo yagitsinze nyuma yo kuzamuka avuye inyuma
Viktoria Plzen bishimira igitego
Igitego cy’impozamarira cya Viktoria Plzen cyabonetse ku munota wa 79’ gitsinzwe na Patrick Hrosovsky
Julen Lopetegui umutoza mukuru wa Real Madrid atanga amabwiriza
Lucas Vasquez (17) wa Real Madrid abyigana na Milan Petrzela (11) wa Viktoria Plzen
Isco atembereza umupira hagati mu kibuga
Luka Madric agerageza ishoti riva hagati mu kibuga
Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid (4) ahanganye na Michal Krmencik rutahizamu wa V.Plzen
Ales Hruska umunyezamu waV.Plzen akuramo ishoti
Sergio Ramos (4) ageragezaigitego cy'umutwe
Uko itsinda G rihagaze riyobowe na Real Madrid ibitse igikombe
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO