Ikipe ya Real Madrid niyo yasanze Juventus ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma y’uko umukino wo kwishyura wayihuje na Atletico Madrid warangiye itsinzwe ibitego 2-1, ariko ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza yari yabashije gutsinda 3-0 bya Cristiano Ronaldo.
Ni umukino ikipe ya Atletico Madrid yinjiyemo neza igaragaza inyota y’ibitego ndetse ku munota wa 12 gusa Saul Neguez yari amaze kunyeganyeza inshundura ry’izamu ryari ririnzwe na Keylor Navas, mbere y’uko ku munota wa 16 gusa Antoine Greizman ashyiramo igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y’uko Raphael Varane yari amaze gukorera ikosa Fernando Torres mu rubuga rw’amahina.
Saul Niguez yafunguye amazamu hakiri kare
Aha abasore ba Diego Simeone bari batangiye kubona ko byose bishoboka
Ikosa Raphael Varane yakoreye Fernando Torres ryambyaye penaliti ya kabiri
Griezmann ntiyongeye gukora ikosa ryo kurata penaliti imbere y'umuzamu Keylor Navas, aha mu minota 15 gusa y'igice cya mbere Atletico Madrid yishimiraga ibitego byayo bibiri
Igice cya mbere kandi cyaranzwemo n'ubushyamirane n'amakosa menshi mu kibuga hagati y'abakinnyi b'amakipe yombi, Danilo ku ikosa yakureye Felipe Luis ni umwe muri 5 babonye amakarita y'umuhondo
Aha ibintu byari bitangiye gufata indi sura ndetse abantu benshi bari batangiye kubonako Atletico Madrid yakiniraga imbere y’abafana bayo ishobora kugombora ibitego byose 3 yatsinzwe mu mukino ubanza, cyane ko bagaragazaga ko bafite gahunda.
Cyakoze mbere y’uko igice cya mbere kirangira Isco yababaje imitima y’abafana b’iyi kipe ubwo yatsindiraga igitego cya mbere Real Madrid nyuma y’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Kharim Benzema winjiranye umupira mu rubug arw’amahina agatanga pase kuri Kroos warekuye ishoti umuzamu arawuruka Isco ahita arangiza akazi ku munota wa 42.
Isco na Sergio Ramos bishimira igitego cyabagaruye mu mukino
Wari umwanya mwiza kuri Cristiano Ronaldo wokongera gucecekesha abakeba
Abafana bari baherekeje Real Madrid i Vicente Calderon bari bongeye guhumeka
Igice cya kabiri cyatangiye Atletico isabwa byibuze gutsinda ibindi bitego bitatu kugirango ibe yakomeza ku giteranyo cy’ibitego 5-4 ariko ntabwo yigeze ibashakubigeraho kuko nubwo abasore bayo bakomeje kugerageza uburyo bwinshi butandukanye umukino warinze urangira bikiri ibitego 2-1.
Umukino warangiye mu mvura nyinshi, ibyishimo bikomeye bya Real Madrid n'agahinda kasigaye kuri stade Vicente Calderon
Ikipe ya Real Madrid iheruka iki gikombe ikaba igiye gukina umukino wa nyuma inshuro 3 mu nshuro enye ziheruka by’umwihariko ubu ikaba igiye kuyikina ku nshuro ya kabiri yikurikiranije.
Karim Benzema yigaragaje cyane muri uyu mukino ndetse yagize uruhare rukomeye cyane ku gitego Isco yatsinze
Zinedine Zidane yaba agiye gukora amateka yo gutwara Champions League ebyiri zikurikiranye mu myaka ibiri amaze abaye umutoza wa mbere? Nibyo benshi iminota 90 iduhishiye tariki 03/06/2017 i Cardiff imbere ya Juventus nayo muri iyi myaka ya vuba igeze kabiri ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa rihuza ibiugugu ku mugabane w'u Burayi
Amafoto:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO