RFL
Kigali

UEFA Champions league - Real Madrid na PSG, Juventus na Man City, Bayern Munich na Arsenal – Uko tombola yagenze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/08/2015 19:25
2


Nk’uko byari biteganijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Monaco mu Bufaransa habereye tombola y’uburyo amakipe atandukanye azahura mu matsinda mu mikino ya UEFA Champions league ahuza amakipe yabaye ayambere iwayo, aho amwe mu makipe y’ibigugu ku mugabane w’u Burayi yagiye ahurira mu itsinda rimwe nkuko byari byitezwe.



Ibi byari ibirori bikomeye byari byahuruje imbaga ya bakunzi ba ruhago na bayigiramo uruhare, dore ko uretse gutombola hanahebwaga abakinnyi bitwye neza ku mugabane w’u Burayi mu bagabo na bagore aho Lionel Messi ariwe waje ku isonga nkuko byari byitezwe na benshi nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana iki gikombe giheruka.

Tugarutse kuri amwe mu makipe akomeye yahuriye mu itsinda rimwe, twavuga nk’ikipe yo mu Bufaransa ya Paris  Saint Germain yahuriye na Real Madrid yo muri Espanye mu itsinda A, Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yisanga mu itsinda D hamwe na Juventus yo mu Butaliyani yari yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, mu gihe Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage nazo zongeye guhura aho zisanze mu itsinda F.

Dore uko amakipe yose muri rusange yatomboranye

UEFA

Biteganyijwe ko imikino ya mbere yo mu matsinda izaba tariki ya 15 na 16 z'ukwezi gutaha kwa Nzeli, aho benshi bategereje kureba uko amwe mu makipe y'ibigugu azitwara by'umwihariko ikipe yari itegerejwe cyane akaba ari Manchester United nyuma y'uko umwaka ushize itabonye amahirwe yo gukina iyi mikino gusa kuri ubu benshi bakaba bemeza ko itsinda iherereyemo rishobora kuyorohera ikaba yazamuka mu kiciro gikurikira bitayigoye cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dan imaniriho 8 years ago
    Haza umugabo hagati ya Real Madrid na PSG. naho arsenal yo igomba gutsindwa birazwi
  • Razaq8 years ago
    Champions league ya 6 tugiye kuyisubiza(Kuyitwara) kuko urebye BARCA nta Equipe izayi hagarara imbere izarokoka nu kuyereka za ntare 3 ziyoboye isi dutuyeho ndavuga (Dr.Messi) (Neymar)(Suarez) Forever





Inyarwanda BACKGROUND