RFL
Kigali

UEFA Champions league: Mu buryo butoroshye, Atletico Madrid yatsinze Bayern Munich

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:28/04/2016 7:51
0


Ikipe ya Atletico Madrid yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutsinda Bayern Munich igitego 1-0 mu mukino wari ukomeye cyane.



Wari umukino wa 2 wa ½ wa UEFA Champions league aho Atletico Madrid yo muri Esipanye yari yakiriye Bayern yo mu Budage.

Igitego cya Atletico Madrid cyabonetse ku munota wa 11 gusa gitsinzwe na Saul Niguez watsinze igitego cyiza nyuma yo gucenga bane myugariro ba Bayern Munich.

Saul Niguez  celebrates after giving Atletico Madrid the advantage in their Champions League semi-final against Bayern Munich

Saul Niguez yishimira igitego cy'akataraboneka yatsinze

Abakinnyi ba Atletico Madrid bishimira igitego cya Saul Niguez

Abakinnyi ba Atletico Madrid bishimira igitego cyabo

Kuva ubwo ikipe ya Bayern Munich yasatiriye bikomeye Atletico Madrid ishaka kuyishyura nyamara abakinnyi bugarira izamu ry’iyi kipe itozwa na Digeo Simeone bayibera ibamba.

Nubwo Atletico Madrid yakomeje gusatirwa cyane na Real Madrid, ntibyayibujije nay o kujya yegera izamu ry’iyi kipe itozwa n’umunya-Esipanye Pep Guardiola aho nko ku munota wa 75 rutahizamu wayo Fernando Torres yateye umupira ukagonga igiti cy’izamu.

Torres yahushije igitego ku munota wa 74, ku mupira wagonze ipoto

Byajyaga kuba bibi cyane kuri Bayern iyo uyu mupira watewe na Torres ujya mu izamu

Bayern Munich yakomeje kwibasira izamu rya Atletico Madrid ariko biranga biba iby’ubusa abasore b’ i Madrid bihagararaho kugeza umukino urangiye ari igitego kimwe cyabo ku busa bw’Abadage.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa kabiri utaha ku itariki ya 3 Gicurasi 2016 mu gihugu cy'u Budage.

Mu wundi mukino wa 1/2 ikipe ya Manchester City yanganyije ubusa ku busa na Real Madrid ku wa kabiri tariki ya 26 Mata 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND