ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017 hakomezaga imikino ya 1/8 cy’irangizaihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayo, ahakinwe imikino ibiri harimo umukino Manchester city yari yakiriyemo AS Monaco, mu gihe Atletico Madrid yo yakiraga ikipe ya Bayern Leverkusein.
Duhereye ku mukino wa Manchester City na AS Monaco, ni umwe mu mikino yaryohe abawukurikiranye dore ko ibitego byarumbutse kuko habonetsemo ibitego 8. Ikipe ya Manchester city yakiniraga imbere y’abafana bayo yitwaye neza muri uyu mukino ituruka inyuma igomboraibitego yari yatsinzwe irangizaumukino ari ibitego 5-3.
Sterling niwe wafunguye amazamu
Raheem Sterling niwe wafunguye amazamu ku munota wa 26 ariko bijyanye nuko uyu mukino wari ufunguye byagaragaraga ko isaha iyo ariyo yose Monaco yagombora iki gitego cyangwa nayo bakaba bayitsinda ikindi. Ntabwo byatinze kuko kabuhariwe Radamel Falcao yahise yishyurira AS Monaco ku munota wa 32.
Falcao yongeye kugaragaza ko ari rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kudahirwa mu gihugu cy'u Bwongereza
Ku munona wa 36 Sergio Kun Aguero yasigaranye n’umuzamu ariko yigusha mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi wari wamuteye imboni ahita azamura ikarita y’umuhondo arayimwereka mu gihe benshi bibwiraga ko agiye gutanga penaliti. Bidatinze Mbappe umwana w’imyaka 18 ukomeje kwigaragaza yahise atsindira AS Monaco igitego cya kabiri ku munota wa 40 ndetse igice cya mbere cyarangiye gutyo ikipe yasuye iri imbere.
Mbappe watangiye kugereranywa naba Thierry Henry na Neymar, yari yazonze Stones
Igice cya kabiri nacyo ntabwo cyatangiye neza kuri Guardiola n’abahungu be kuko AS Monaco yahise ibona penaliti ariko rutahizamu Falcao awutera mu maboko y’umuzamu, byahise bikangura Man City itangira kwataka bikomeye ndetse birayihira, Sergio Kun Aguero ayibonera igitego ku muzinga w’ishoti yarekuye ku munota wa 58. Mu gihe Manchester City yisunganyaga ishaka igitego cy’intsinzi, AS Monaco ibifashijwemo na Falcao yahise yongera kujya imbere y’iyi kipe ku gitego cyiza cyane yatsinze ku munota wa 61.
Falcao yahushije penaliti
Aguero yari mu bicu kuri uyu mugoroba, aha yari amaze kubonera City igitego cya 2
Ryari ijoro aba barutahizamu bo muri Amerika y'amajyepfo bigaragajemo, aha Falcao yaratsindiye ikipe ye igitego cya 3
Byari bitangiye gusa nkaho bikomereye cyane Manchester city ndetse uburakari bwari bwose yaba kuri Guardiola, abakinnyi be n’abafana batarimo bemeranya n’ibyemezo by’umusifuzi w’umunyesipanyolo wari wayoboye uyu mukino, gusa ku munota wa 71 Kun Aguero yatsinze igitego cye cya kabiri muri uyu mukino maze amakipe yombi yongera kunganya 3-3.
Stones na Raheem Sterling bishimira igitego cya kane
John Stones utari witwaye neza mu bwugarizi yaje gukosora amakosa ye ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 77 ku mupira wari uvuye muri koruneli cyahise kinafasha Man City noneho kongera kugenda imbere ya AS Monaco n’ibitego 4-3. Bidatinze Kun Aguero yongeye guha umupira mwiza Sane wahise uwuboneza mu nshundura ku munota wa 82 bashimangira itsinzi y’ibitego 5-3 ari nako umukino warangiye.
Sane yashimangiye itsinzi
Uyu mukino wanditse amateka yo kuba ari wo mukino wa vuba ubonetsemo ibitego byinshi dore ko ibi byaherukaga kubaho tariki ya 24 Ukwakira 1990 ubwo Real Madrid yatsindaga Swarovski Tirol ibitego 9-1, ndetse bikaba byabaye ku nshuro ya mbere by'umwihariko ibitego bingana gutya bibonetse mu mikino ya 1/8.
Ku rundi ruhande i Madrid naho ibitego byarumbutse kuko Atletico Madrid yahanyagiriye Bayern Luverkusein ibitego 4-2. Ni ibitego byatsinzwe na Saul Niguez ku munota wa 17, Griezmann atsinda ikindi ku munota wa 25, Gameiro ku munota wa 58 na Torres watsinze agashinguracumu ku munota wa 85. Naho Bayern Luverkusen yo yatsindiwe na Bellarabi ku munota wa 48 na Savic witsinze ku munota wa 67.
Antoine Griezmann ushakwa na Manchester United nawe yafashije ikipe ye kwitwara neza
Source:Dailmail
TANGA IGITECYEREZO