RFL
Kigali

UEFA CHAMPIONS LEAGUE: Manchester City bigoranye yatsinze Monaco mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/02/2017 9:34
0


ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017 hakomezaga imikino ya 1/8 cy’irangizaihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayo, ahakinwe imikino ibiri harimo umukino Manchester city yari yakiriyemo AS Monaco, mu gihe Atletico Madrid yo yakiraga ikipe ya Bayern Leverkusein.



Duhereye ku mukino wa Manchester City na AS Monaco, ni umwe mu mikino yaryohe abawukurikiranye dore ko ibitego byarumbutse kuko habonetsemo ibitego 8. Ikipe ya Manchester city yakiniraga imbere y’abafana bayo yitwaye neza muri uyu mukino ituruka inyuma igomboraibitego yari yatsinzwe irangizaumukino ari ibitego 5-3.

Sterling points the way and is joined by Sergio Aguero as jubilant home supporters behind the goal celebrate the opener

Sterling niwe wafunguye amazamu

Raheem Sterling niwe wafunguye amazamu ku munota wa 26 ariko bijyanye nuko uyu mukino wari ufunguye byagaragaraga ko isaha iyo ariyo yose Monaco yagombora iki gitego cyangwa nayo bakaba bayitsinda ikindi. Ntabwo byatinze kuko kabuhariwe Radamel Falcao yahise yishyurira AS Monaco ku munota wa 32.

After a disappointing season on loan at United, Falcao returned to find the net in Manchester and level the scores at one each

The Colombia international jumps for joy, high into the air, after equalising for the French Ligue 1 side against Manchester CityFalcao yongeye kugaragaza ko ari rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kudahirwa mu gihugu cy'u Bwongereza

Ku munona wa 36 Sergio Kun Aguero yasigaranye n’umuzamu ariko yigusha mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi wari wamuteye imboni  ahita azamura ikarita y’umuhondo arayimwereka mu gihe benshi bibwiraga ko agiye gutanga penaliti. Bidatinze Mbappe umwana w’imyaka 18 ukomeje kwigaragaza yahise atsindira AS Monaco igitego cya kabiri ku munota wa 40 ndetse igice cya mbere cyarangiye gutyo ikipe yasuye iri imbere.

The pacy young forward latched on to a long through ball and took advantage of slack City defending to fire the visitors ahead

Kylian Mbappe wheels away to celebrate and clenches his fist after giving Monaco a 2-1 lead during the first half at the EtihadMbappe watangiye kugereranywa naba Thierry Henry na Neymar, yari yazonze Stones

Igice cya kabiri nacyo ntabwo cyatangiye neza kuri Guardiola n’abahungu be kuko AS Monaco yahise ibona penaliti ariko rutahizamu Falcao awutera mu maboko y’umuzamu, byahise bikangura Man City itangira kwataka bikomeye ndetse birayihira, Sergio Kun Aguero ayibonera igitego ku muzinga w’ishoti yarekuye ku munota wa 58. Mu gihe Manchester City yisunganyaga ishaka igitego cy’intsinzi, AS Monaco ibifashijwemo na Falcao yahise yongera kujya imbere y’iyi kipe ku gitego cyiza cyane yatsinze ku munota wa 61.

Falcao squandered a chance from the penalty spot after appearing to take an age to hit it, the effort saved by Willy CaballeroFalcao yahushije penaliti

Argentine Aguero hits a fairly speculative effort from just inside the area that somehow finds the back of the net to make it 2-2

Aguero celebrates after the ball squirmed through the hands of goalkeeper Danijel Subasic and rolled into the goalAguero yari mu bicu kuri uyu mugoroba, aha yari amaze kubonera City igitego cya 2

Radamel Falcao scored a stunning lob over the head of Willy Caballero to give Monaco a 3-2 lead at the Etihad StadiumRyari ijoro aba barutahizamu bo muri Amerika y'amajyepfo bigaragajemo, aha Falcao yaratsindiye ikipe ye igitego cya 3

Byari bitangiye gusa nkaho bikomereye cyane Manchester city ndetse uburakari bwari bwose yaba kuri Guardiola, abakinnyi be n’abafana batarimo bemeranya n’ibyemezo by’umusifuzi w’umunyesipanyolo wari wayoboye uyu mukino, gusa ku munota wa 71 Kun Aguero yatsinze igitego cye cya kabiri muri uyu mukino maze amakipe yombi yongera kunganya 3-3.

Manchester City defender John Stones nips in ahead of Sergio Aguero to tap home City's fourth goal to put the hosts ahead

The England centre back celebrates wildly after giving Manchester City the lead having trailed twice to Monaco on Tuesday

Raheem Sterling jumps on the back of defender Stones in celebration after scoring City's opener before a stunning fightback Stones na Raheem Sterling bishimira igitego cya kane

John Stones utari witwaye neza mu bwugarizi yaje gukosora amakosa ye ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 77 ku mupira wari uvuye muri koruneli cyahise kinafasha Man City noneho kongera kugenda imbere ya AS Monaco n’ibitego 4-3. Bidatinze Kun Aguero yongeye guha umupira mwiza Sane wahise uwuboneza mu nshundura ku munota wa 82 bashimangira itsinzi y’ibitego 5-3 ari nako umukino warangiye.

Manchester City's Leroy Sane made sure of the victory as he slotted home the fifth to finally put the hosts in command Sane yashimangiye itsinzi

Uyu mukino wanditse amateka yo kuba ari wo mukino wa vuba ubonetsemo ibitego byinshi dore ko ibi byaherukaga kubaho tariki ya 24 Ukwakira 1990 ubwo Real Madrid yatsindaga Swarovski Tirol ibitego 9-1, ndetse bikaba byabaye ku nshuro ya mbere by'umwihariko ibitego bingana gutya bibonetse mu mikino ya 1/8.

Ku rundi ruhande i Madrid naho ibitego byarumbutse kuko Atletico Madrid yahanyagiriye Bayern Luverkusein ibitego 4-2. Ni ibitego byatsinzwe na Saul Niguez ku munota wa 17, Griezmann atsinda ikindi ku munota wa 25, Gameiro ku munota wa 58 na Torres watsinze agashinguracumu ku munota wa 85. Naho Bayern Luverkusen yo yatsindiwe na Bellarabi ku munota wa 48 na Savic witsinze ku munota wa 67.

Antoine Griezmann provides an emphatic finish to double Atletico Madrid's lead over Bayer Leverkusen on Tuesday night

The Frenchman celebrates in trademark fashion after finding the back of the net after 25 minutes at the BayArenaAntoine Griezmann ushakwa na Manchester United nawe yafashije ikipe ye kwitwara neza

Source:Dailmail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND