Nkuko benshi bari babyiteze ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani niyo yerekeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye AS Monaco ku giteranyo cy’ibitego 4-1(Aggregate), dore ko mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu Butaliyani iyi kipe yasubiriye AS Monaco ikayitsinda ibitego 2-1.
Ibitego byombi bya Juventus de Turin byabonetse mu gice cya mbere nyamara ikipe ya AS Monaco niyo yari yinjiye mu kibuga bigaragara ko ifite inyota y’ibitego mu gihe Juventus yari izigamye ibitego byayo 2-0 byo mu mukino ubanza yo yakiniraga inyuma icungana na Contre attaque.
Mu gice cya mbere Mbappe yateye umupira ukubita ipoto
Mario Mandzukic yishimana n'abafana nyuma yo gufungura amazamu agatanga umutuzo mu mitima y'abafana batari borohewe mu minota ya mbere
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 33 gitsinzwe na Mario Mandzukic kuri Contre attaque kuko ari umupira wari uvuye mu ntoki za Buffon akawutera imbere vuba ugenda uhererekanywa n’abakinnyi ba Juventus kugeza ubwo Dani Alves yahinduraga umupira muremure ku mutwe wa Mandzukic umuzamu awukuramo maze uyu mugabo awusubizamo uboneza mu nshundura.
Umuzinga w'ishoti wavuyemo igitego cya kabiri
Umuzamu Subasic yakurikiye biba ibyubusa
Igitego cya kabiri cyabonetse ky munota wa 44 gitsinzwe na Dani Alves nyuma yaho umuzamu yateye ibipfunsi umupira wari uvuye muri koroneli usanga uyu munya-Brezil aho yari ahagaze nko muri metero 30 ahita arekura umuzinga w’ishoti adahagaritse igitego kiba kiranyoye.
Dani Alves yishimira igitego cye
Buffon na Claudio Marchisio bashimira Dani Alves wanabaye umukinnyi w'umukino 'Man of The Match'
Igitego cy’impozamarira cya AS Monaco cyinjijwe na Kylian Mbappe ku munota wa 69, kikaba cyari igitego cya 6 uyu musore w’imyaka 18 atsinze mu mikino 9 ya UEFA Champions League yakinnye.
Mbappe niwe wabaye umukinnyi wa mbere utsinze Juventus muri iyi Champions League mu mikino yo gukuranamo(Knock-out stage)
Nubwo nta byinshi cyahinduye, igitego cya Mbappe cyakomeje kumugaragaza nk'umwana ufite ubuhanga budashidikanywaho
Monaco yagerageje uburyo bwinshi ariko kumena urukuta rwa ba myugariro ba Juventus ntibiborohere
Radamel Falcao ahanganiye umupira na Buffon na Dani Alves
Glik myugariro wa AS Monaco yakandagiye mu buryo bukomeye Huguain avugirizwa induru n'abafana ba Juventus
Huguain yababaye cyane
Abagize staff tekinike ya Juventus basabaga uyu rutahizamu wari warakaye cyane gucururuka
Aba bagabo bombi bateranye amagambo
Mu minota ya nyuma ntibyari byoroshye, aha Bonucci yashwanaga na Falcao
Ifoto ya nyuma y'umukino abasore ba Juventus babyina intsinzi mu rwambariro
Undi mukino wa ½ utegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu aho ikipe ya Atletico Madrid kuri stade yayo Vicente Calderon iza kuba yakira mukeba wayo Real Madrid izaza ifite impamba y’ibitego 3-0 yabatsinze mu mukino ubanza wabereye Santiago Bernabeu.
Tubibutse ko umukino wa nyuma uzabera mu mujyi wa Cardiff muri Wales mu bwami bw’abongereza kuwa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017.
Amafoto:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO