RFL
Kigali

UEFA CL 2018: Real Madrid izisobanura na Juventus baheruka guhurira ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/03/2018 14:19
0


Mu gikorwa cya tombola igaragaza uko amakipe azacakirana mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (2018 UEFA Champions League), ikipe ya Real Madrid yatomboranye na Juventus baheruka guhurira ku mukino wa nyuma mu 2017 ubwo Real yatwaraga iri rushanwa.



Muri iyi tombola, ikipe ya FC Sevilla iheruka gukuramo Manchester United, izahura na Bayern Munichen yakomeje inyagiye Besiktas, Liverpool izahura na Manchester City amakipe ava mu gihugu kimwe cy’u Bwongereza. FC Barcelona yakuyemo Chelsea izaba ikina na AS Roma.

Imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki 3-4 Mata 2018 mu gihe imikino yo kwishyura izaba ikinwa hagati ya tariki 10-11 Mata 2018 hanamenyekana amakipe ane azakina imikino ya kimwe cya kabiri.

Imikino ya UEFA Champions League iri gukinwa ku nshuro ya  26 ariko muri rusange ikaba ari inshuro ya 63 kuko yatangiye yitwa European Champion Clubs’ Cup. Umukino wa nyuma uzakinirwa i Kiev mu kihugu cya Ukraine ku kibuga cya NSC Olimpiyskiy Stadium.

Dore uko amakipe azahura mu mikino ya ¼:

-FC Barcelona vs AS Roma

-FC Sevilla vs  FC Bayern Munichen

-FC Juventus vs CF Real Madrid

Man City vs Liverpool

Mu buryo bushushanyije dore uko bazahura

Mu mikino ya UEFA Europa League, ikipe ya Arsenal yatomboye CSK Moscow, Leipzig itombola Olympique de Marseille, Atletico Madrid ihura na Sporting CP naho Lazio de Roma ikaba izisobanura na Salzburg.

Dore uko bazahura muri UEFA Europa Laegue ¼:

-Leipzig (Germany) vs O.Marseille (France)

-Arsenal (England) vs CSKA Moscow (Russia)

-Atletico Madrid (Spain) vs Sporting  CP (Portugal)

-Lazio (Italy) vs Salszburg (Autriche)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND